Hashize igihe kirenga imyaka 2 mu bitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke, havugwa gufata nabi ababyebi bahabyarira, ubu bakaba basaba Leta ndetse na Minisiteri yâUbuzima kwita kuri iki kibazo.
Kuryama bacurikiranye ku gitanda kimwe ari 2 nâimpinja baba bamaze kubyara, abategereje kubyara babura aho kuryama, abarwaza basasa muri koridoro bakarara bagerekeranye,… ni bimwe mu byo banenga bagasaba inzego zâubuyobozi na Minisante kubishakira umuti.
Umwe muri bo agira ati ââbirababaje rwose uburyo tubyariramo hano, sinzi niba Minisiteri yâubuzima ibuzi kuko buduhangayikishije cyane kandi bumaze igihe kirekire, Ibigo Nderabuzima bitwohereza kubyarira hano igihe dushobora guhura nâibibazo byâinda bigoranye birimo nâurupfu, ariko twahagera tukabona nta bitanda byo kubyariraho bihagije bihari, turacurikirana ku gitanda kimwe turi 2 nâimpinja zacu, ukabona birababaje cyane.ââ
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wâibi bitaro, Dr Nsengiyumva Nathanael na we avuga ko uburyo ababyeyi babyariramo buteye agahinda, ko inzu babyariramo ari nto cyane ugereranije nâahandi hacumbikirwa abarwayi.
Agira ati âbirababaje rwose kandi twe nta kintu twabikoraho, ababyeyi baryamana ku gitanda kimwe ari 2 bacurikiranye nâimpinja zabo, abarwaza bagasasa muri koridoro hasi akaba ari ho baryama kandi bimaze igihe kirekire, tukibaza igihe bizarangirira bikatuyoberaâ.

Dr Nsengiyumva akomeza avuga ko n’ubusanzwe iyi nyubako ishaje ikanaba nto agereranyije n’umubare w’ababyeyi bakira.
Ati âdufite ibigo nderabuzima 13 dukorana na byo, byohereza abaza kuhabyarira, habyarira nibura abagore 13 ku munsi barimo abagera ku 8 baba babazwe, kandi harimo ibitanda 18 gusa bigenewe abagore bamaze kubyaraâ.
Uku kubyara bamwe babazwe ngo bituma badahita bataha kubera gukomeza kwitabwaho bakahamara nkâiminsi 3 cyangwa 4, uko hagenda haziraho abandi nibyo bituma babura aho barara bagahitamo kubararanya nâubwo bwose bifite ingaruka.
Ati “harimo ingorane zâuko igisebe ku wabazwe kidakira vuba kikaba cyazana ibindi bibazo, hakaba nâindwara zandura zishobora gufata abana nâababyeyi baba bari muri ubu buzima, ubucucikirane bwâabarwaza barara muri koridoro hatagenewe kurarwa nâibindi, ugasanga ari ibibazo bikomeye cyane.ââ
Nyiri ibitaro âItorero Methadiste Libreâ nâabafatanyabikorwa baryo, bavuga ko batahita babona amafaranga yo kubaka aha hantu, ndetse ko na Minisante yagiye ibasezeranya kubaka iyo nzu ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Abayobozi batandukanye barimo nâumunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange nâubuvuzi bwâibanze, Dr Ndimubanzi Patrick , ngo bagiye bagera kuri ibi bitaro, ababyeyi basanzemo bakabaganyira imibereho babayemo, ariko bagategereza icyakorwa nyuma bagaheba.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
Â
Â


