Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze kugera I Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho bitabiriye Inama ya 5 ihuza Afurika Yunze Ubuumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ni inama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 ikazasoza kuwa Kane, itariki 30 Ugushyingo 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama ifite insanganyamatsiko mu rurimi rw’Icyongereza igira iti: “Harnessing the Demographic Dividend through Investiments in Youth”, ikazibanda ku ku kureba gahunda z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho by’urubyiruko rw’iyi migabane yombi.

Usibye perezida Kagame, abandi bayobozi bo muri Afurika bageze i Abidjan harimo perezida Muhammud Buhari wa Nigeria ndetse na perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

Mu bindi bizigirwa muri iyi nama harimo kunoza umubano hagati y’u Burayi na Afurika, ibijyanye n’amahoro n’umutekano, imiyoborere myiza harebwa demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu.

Hazanarebwa ibijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, iterambere ry’ubumenyi ndetse no guhanga imirimo.
Amafoto:Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


