Nyabihu: Gucuruza Mituyu, abayobozi mu karere babifata nk'ibyateza imbere abagore

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Nyabihu, buvuga ko kateje abagore imbere bo bakabanenga kutababa hafi mu bikorwa byabo bibyara inyungu nyinshi, bamwe bagahitamo gucuruza Mituyu ku mihanda, akazi bafata nk’agasuzuguritse.

Mu kiganiro bagiranye na Bwiza.com, abayobozi mu karere ka Nyabihu bavuga ko iterambere ry’umugore rihagaze neza mu bijyanye no kwiteza imbere.

Ubwo abakozi b’akarere bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru bagera kuri 12, nta mugore n’umwe wari urimo, ubuyobozi bwo bukavuga ko abakenewe ari bo bari baje, mu gihe abanyamakuru bo bakomezaga kubaza banagaragaza ko nta buringanire bugaragara muri aka karere.

Uhagarariye ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi (BDF), Gashugi Theoneste, yasubije ko abakozi bari mu karere ka Nyabihu barimo abagore n’abagabo ndetse no mu mirimo itandukanye nkiy’ubuhinzi bw’ibirayi baba barimo, kandi ngo n’iyo ugiye ku muhanda uhasanga abagore bacuruza mituyu. Ikindi ngo iyo mu karere haje imishinga ifasha ibyiciro byose, n’abagore baba barimo.

Ati “abagore hano mu karere barimo, harimo abakozi bakoramo yewe hari n’abandi bacuruza mituyu hariya ku muhanda, ugiyeyo nawe wababona bari gucuruza za mituyu, mu byukuri abagore ba hano muri Nyabihu tubafasha kwiteza imbere, dufasha ibindi byiciro byose nk’urubyiruko ndetse n’andi mashyirahamwe ku buryo iyo haje imfashanyo nabo ibageraho”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aha ariko, ntihasobanurwa cyangwa ngo hagaragazwe umwihariko mu gufasha abagore bo muri aka karere ngo nabo babashe kwiteza imbere nk’uko usanga muri gahunda za Leta y’u Rwanda hagenda hagaragara ugufasha umwana w’umukobwa n’abagore by’umwihariko.

Mukamanzi Marie Rose afite imyaka 35, atuye mu mudugudu wa Ruhongore mu murenge wa Jomba, avuga ko amaze imyaka ibiri arangije kwiga kuboha no kudoda, ngo arabikora bikamutunga, ariko ko nta kindi yabibyazamo kuko nta gishoro afite.

Ati “Mbonye igishoro nakora, ubuyobozi budufashije tukishyira hamwe twabona uburyo bwo gukora burambye kuko usanga dukorera kurya gusa nta kindi”.Nyabihu

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) EICV 2013/2014 bwasohotse mu 2016, bwagaragaje ko akarere ka Nyabihu ndetse n’intara y’Iburengerazuba, umubare w’ abagore bagira icyo bakora, ndetse umubarare wabo uruta uw’abagabo. Aha hagaragara ko abagore 86.6% bafite ibyo bakora nkaho abagabo 86.5 nabo barakora, aho mu karere kose abafite icyo bakora bangana na 86.6%. Bivuze ko nk’uko abayobozi b’ akarere ka Nyabihu babivuga abagore baho bafite icyo bakora kugirango babashe kwiteza imbere.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mecky Kayiranga/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *