Ngoma: Gutangira serivisi ubuntu byatumye urubyiruko rwitabira kwikebesha

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma rusaga 800 rumaze kwitabira ku bwinshi gahunda yo kwikebesha (kwisiramuza) guhera mu mwaka wa 2011 nyuma yuko abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda zikorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe batangiriye kuyitangira ku kigo nderabuzima kibarizwa muri uyu murenge kandi ku buntu.

Abashakaga iyi serivisi banagana ibitaro bikuru bya Kibungo bagahura n’imbogamizi z’amafaranga bishyura ngo ataborohera kuyabona, ariko ubu bayihabwa ku buntu.

Ab’igitsina gabo biganjemo urubyiruko bitabiriye kwikebesha ku bwinshi, nkuko rubyivugira ndetse bigashimangirwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima. Ni serivisi isigaye itangirwa rimwe na rimwe kuri iki kigo nyamara mbere itarahatangirwaga. Kuri ubu abasaga 800 bamaze kwikebesha nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Kamanzi John.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abagana iki kigo nderabuzima bavuga ko bakebwa ku buntu. Ubishaka yandikwa n’abajyanama b’ubuzima cyangwa akajya ku kigo nderabuzima. Urugero ni uwitwa Nzaramba Janvier w’imyaka 14 y’amavuko utuye mu Kagari ka Mutenderi witeguraga guhabwa iyi serivisi, nyuma yo guterwa urushinge rwo kumukingira indwara ya tetanos, abagiye gukebwa babanza gukingirwa.

Agira ati « Twagize amahirwe nanjye ngiye kwikebesha, abaganga bavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe) baza kudusiramura. Batubwiye ko bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida ndetse akaba ari n’isuku. »

Habamenshi uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko utuye mu kagari ka Mutenderi yasiramuriwe i Kamurindi aho yigaga ibijyanye n’amahame y’Idini ya Islam kuko mbere iyi serivisi itatangirwaga kuri iki kigo nderabuzima, kandi ngo atari no kubona ku buryo bumworoheye amafaranga yasabwaga.

Urubyiruko rwo muri aka gace ruvuga ko amafaranga ibihumbi 10 rucibwa ku bitaro bikuru bya Kibungo ngo ari menshi ku buryo usanga batayabona, ni muri urwo rwego ngo abaganga bagiye kuyitangira kuri icyo kigo usanga rwitabiriye ari rwinshi kuko itangirwa ubuntu.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Mutendeli Kamanzi John, avuga ko ubufatanye cyagiranye n’abo baganga bwatumye urubyiruko rwo mu Mirenge yivuriza muri iki kigo nderabuzima yitabiriye iki gikorwa ku bwinshi.

Ati « Usanga urubyiruko rwitabira iki gikorwa kuko ari serivisi dutangira ubuntu. Ku bitaro bikuru ho ufite uburwayi bayimuha mu kumuvura, ariko utarwaye arayishyura iyo atari igikorwa rusange cyateguwe. Ni igikorwa cyiza dushishikariza abaturage kwitabira, kuko kigabanya ubwandu bwa virusi itera Sida, kandi ni igikorwa kigaragaza isuku, abaturage turabasaba ko bacyitabira.»

Kamanzi akomeza avuga ko ubusanzwe iyi serivisi idatangirwa kuri iki kigo mu buryo buhoraho, ahubwo ngo ihatangirwa ku bufatanye bw’iki kigo nderabuzima n’izindi nzego zitandukanye zirimo ingabo z’igihugu ziyihatanga inshuro ebyiri mu mwaka.

Ati «Dukorana n’ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe dufatanyije n’ikigo cyacu cya Kibungo twandika abakeneye gusiramurwa, baza tukabakingira, bakaduha igihe bazaza gukorera icyo gikorwa cyo gusiramura kandi bigakorerwa hafi yabo kuko bikorerwa ku kigo nderabuzima. Ubu tumaze gusiramura hafi abantu bakuru biganjemo abana bagera kuri 800 kandi n’ubu turacyakomeza kuko mu cyumweru gitaha tuzakomeza. »

Iki kigo nderabuzima cyita ku baturage basaga ibihumbi 38 bo mu mirenge ya Mutendeli na Kazo yo mu karere ka Ngoma. Kugeza ubu ngo abagabo bagera kuri 20% by’abitabwaho n’iki kigo ngo bamaze kwikebesha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imibare y’abakebwa ngo igiye kwiyongera kuko ngo iki kigo cyamaze kunguka umufatanyabikorwa mushya witwa NCSP(National Communications Support Programme) uzagifasha muri iyi gahunda yo gukeba mu gihe cy’imyaka itanu. Ubwo bufatanye ngo buzatuma mu myaka ibiri iri imbere abagabo bazaba barakebwe bazaba bari hagati ya 60 na 70%. Avuga kandi ko afite icyizere ko abashaka iyi serivisi bose bazaba bamaze kuyihabwa mu mwaka w’2020.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda, ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bufatanyije n’ubw’inzego z’ibanze butanga amatangazo acishwa mu nsengero z’amadini n’amatorero atandukanye, andi akamanikwa ahakorera inzego za Leta, mu gihe abandi babikangurirwa n’abajyanama b’ubuzima. Mu gikorwa cyo gusiramura hifashishwa uburyo busanzwe n’ubw’impeta.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *