Nyuma yaho ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba (EAC) bitangarije ko bishyigikiye Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intego yo kugabanyamo igihugu cye ibice 5.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’ igihugu cye, Bashir yagize ati “Tumaze kumenya ko Leta ya Amerika yifuza kongera gucamo ibice bitanu igihugu cyacu, ibi mvuga mbihagazeho kuko hashize imyaka 20 iki gihugu cyadufatiye ibihano bitubuza kugura intwaro icyo gihe badushinja gucumbikira Osama Ben Laden”.
Yakomeje kandi ashimangira ko nta gitangaje kubona ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera Sudani kuko ngo niyo nyirabayazana w’ ibibazo byose biri mu bihugu by’ Arabu nka Yemen, Sirira n’ ahandi henshi.
Al-Bashir yanagarutse ku migambi y’ Urukiko Mpuzammahanga Mpanabyaha yo kumuta muri yombi ubwo muri 2015 yasuraga Afurika y’ Epfo bagasaba iki gihugu ko kimufata, abaperezida benshi bo ku mugabane wa Afurika bakabyamaganira kure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma ya kamarampaka ku igabanya rya Sudani kuva tariki 9 kugeza 15 Mutarama 2011, iki gihugu cyahise gicikamo ibice bibiri.
Sudani y’ Epfo yahise ihinduka igihugu cyigenga kandi cyemewe n’ Umuryango Mpuzamahanga kuva ku itariki 9 Nyakanga 2011 ariko iki gihugu gishya cyakomeje guhura n’ ibibazo by’ ingutu bishingiye mu kubahiriza imipaka itavugwaho rumwe ku mpande za Karthoum na Juba.
Si ibyo gusa, kuko Sudani y’ Epfo yakomeje kurangwa n’ intambara z’ urudaca aho abashyigikiye Perezida, Salva Kiir bahora bashamiranye na Riek Machar wahoze amwungirije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


