Koreya ya Ruguru yageze ku ntego yo gukora igisasu yatera aho ishaka hose muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Koreya ya Ruguru itangaza ko yageze ku ntego yifuzaga yo gukora igisasu cya kirimbuzi gishobora kurasa aho ari ho hose ku butaka bwa Amerika.

Televiziyo y’igihugu cya Koreya ya Ruguru, yatangaje ko icyo gisasu cyitwa Hwasong-15, gifite ingufu nyinshi cyane, kikaba cyageragejwe mu gitondo cyo ku wa 29 Ugushyingo 2017.

Iki gisasu cyarashwe mu mazi y’u Buyapani, giciye mu kirere mu birometero 4.475 , kigenda ibindi 950 mu minota 53.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikigo gishinzwe itangazamakuru cyo muri Koreya ya Ruguru, gitangaza ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ubwo igisasu cyageragezwaga, yari akurikiye uwo muhango, ngo akaba yishimiye ko intego yagezweho, ko aho bashaka kurasa hose muri Amerika byabashobokera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *