Igiciro cyâibirayi gikomeje guhora hejuru muri Kigali nâahandi ku buryo biribwa nâuwifite. Zimwe mu mpamvu zivugwa nâabahinzi nâabafatanyabikorwa mu buhinzi, ni imbuto iboneka ihenze, kuko abatubuzi bacibwa intege nâinzira ndende ibaganisha mu gihombo bagahitamo ubuhinzi kurusha ubutubuzi.
Ari kwa Mutangana, mu Kiyovu cyâabakene, ku Kinamba na Camp Ninja(Kacyiru) mu mujyiwa Kigali), nta kirayi kigura munsi yâamafaranga 250 ikilo, mu gihe mu myaka mike ishize kitarengaga 150. Ubwoko bwa Kinigi bukundwa na benshi bwo ntibujya hasi ya 350, kugeza ubwo abacuruzi bagobokwa nâibisa nabyo bituruka muri Kenya na Uganda.
Abatubuzi baragamburujwe, imbuto irahenda
Bamwe mu bahinzi bâibirayi mu murenge wa Nyange, Kinigi na Busogo mu karere ka Musanze bavuga ko imbuto yâibirayi bayigura amafaranga hagati ya 600 na 700 ku kilo, nabwo bagombye kuyitumiza ibugande cyangwa Nyagahinga ya Burera.
Ikindi ngo izo mbuto bahakura ntiziba zizewe ubuziranenge, ngo kuko bazihinga zikabahombera. Umwe ati, â Imbuto duhinga nta buziranenge zifite, urumva akarere kose gafite abatubuzi babiri gusa, Nzabirinda Isaac na Karegeya nibo batanga ibifite ubuziranenge kandi ntibaduhaza. Ibindi dupfa kugura nta cyizereâ.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ngo bituma bayitera ibahenze, bakongeraho ifumbire, imiti nâabakozi; bikanga bikarumba, nâibyeze bikaza bihenze.
Inzira ndende isaba ubushobozi
Nubwo ubuyobozi bwâakarere buvuga ko hari abamamaza buhinzi begereye abaturage, bamwe muri bo nabo nta muti bafitiye ikibazo cyâimbuto, ngo âusibye kongera abafatanyabikorwa mu murimo wâubutubuzi, kuko bifata inzira ndende, ubutaka bugari, ku buryo bisaba igishoro kandi kitavuye mu mabanki.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyange, Hakizimana Jean Pierre avuga ko âkugira ngo imbuto igere guhingwa bifata imyaka ibiriâ.
Aha arasobanura inzira yose binyuramo:
-Ikigo RAB gitanga ingemwe za mbere bita, âVitro plantâ, utubuto duto cyane mu buryo bwa Cellule(akanyangingo)
-Utwo tunyangingo dushyirwa muri Green house(Inzu ituburirwamo) ikamaramo amezi atatu
-Nyuma hera uturayi bita Mini tibercule(tungana nâinsoro), tukamara amezi atatu ngo tumere babone kudutera bushyashya
-Utwo dusoro duhabwa abatubuzi bakadutera mu mirima isanzwe natwo tukamara amezi atatu. Ibirayi byeze byitwa PrĂ©-base cyangwa âImbuto fatizoâ nayo ifata amezi atatu yo kumezwa
-Imbuto fatizo ihabwa abahinzi bayitubura ikera yitwa Base(imbuto yâibanze)
-Aba batubuzi nibo bakurikiranwa na RAB, maze ibirayi bya mbere bisaruwe bigahabwa Icyemezo ryâuko yujuje ubuziranenge(Imbuto CertifiĂ©)
-Nyuma imbuto certifie ihabwa abaturage muri rusange bakayihinga, ikera ibirayi bigurishwa bikaribwa.
Uyu mwamamaza buhinzi asanga iyi nzira ari ndende ikeneye ko habamo abafatanyabikorwa benshi, kuko ngo isaba ubutaka bugari nâamafaranga menshi.
Cyakora ngo hari imiryango itari iya Leta ifasha abahinzi kubona imbuto, ariko ngo bahera kuri Mini tibercule(insoro), ngo ziba zihenze ku buryo âAgasoro kamwe kaba kagura amafaranga 80â.
Hakizimana Jean Pierre nawe ashimangira ko abatubuzi bahomba, nubwo ngo RAB yahoze ifasha abahinzi ikabagezaho Imbuto yâibanze (Base) noneho bagatangirira aho, nyuama yâamezi 9 bakabona imbuto ihingwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste /Bwiza.com
Â
Â


