Perezida wa Nigeria, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye gucyura abaturage bacyo bari baraheze muri Libya nyuma y’aho isi yose ihagurukiye ikamagana icuruzwa ry’abimukira bajya gukoreshwa ubucakara.
Ibi perezida Muhammadu Buhari yabitangaje nyuma y’iminsi mikeya televiziyo ya CNN igaragaje amashusho agaragaza abagabo b’abimukira bari kugurishwa muri Libya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverinoma yemewe na Loni ya Libya yatangaje ko iri gukora iperereza kuri ibi bintu hatakekwaga ko bigikorwa muri iki kinyejana.
Perezida Buhari yagize ati: “ Ikibazo muri Libya, cy’abantu barimo kugurishwa mu bucakara, biteye ubwoba kandi ntibyemewe. Tuzakora buri kimwe mu kurinda abaturage bacu aho baba bari hose ”.
Yakomeje avuga ko igihugu cye cyatangiye gucyura Abanyanijeriya bose baheze muri Libya n’ahandi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira rikaba ryemeza ko Abaturage ba Nigeria 239 basubijwe mu gihugu cyabo bava i Tripoli kuri uyu wa Kabiri ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


