Arusha: Amayobera ku cyizere kivugwa ku biganiro by’ amahoro ku Burundi

Sangiza iyi nkuru

Nubwo ibiganiro by’ amahoro ku kibazo cy’ u Burundi bibera I Arusha muri Tanzania byakomeje guhura n’ ibibazo byinshi, kuri iyi nshuro ya 4 ibyari amata bishobora kuzabyara amavuta.

Ibi biganiro bitangiye gutanga icyizere mu gihe opozisiyo itavuga rumwe na Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza itari yizeye ko ari ikintu kizima kizamo kuko Ihuriro CNARED ryanze kwitabira ibi byiganiro bitewe ni uko yari izi neza ko Leta ya Bujumbura yabitekinitse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuba ikibazo cy’ amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2020 kitagaragara mu ngingo nyamukuru ziganirwaho ahubwo hakaza ibiganiro byiga ku buryo hagiye gushingwa Guverinoma y’ inzibacyuho ni ikimenyetso kigaragaraza ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro wanyura opozisiyo.

Leta ya Nkurunziza ntikozwa igitekerezo cy’ inzibacyuho

Guverinoma ya Nkurunziza yamaganiye kure igitekerezo cyo gushinga Guverinoma y’ inzibacyuho izahuza impande zose zishyamiranye nk’ uko byifuzwa n’ umuhuza kuko gishobora gutuma hazamo gusaranganya ubutegetsi.

Kuri iyi ngingo, Leta ya Nkurunziza yifuza ahubwo ko ikibazo cy’ u Burundi cyakemurwa hakurikijwe ibyemezo by’ Inama y’ Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba(EAC) yo Kuwa 6 Nyakanga 2015 yemera ko ibibazo byose bigomba gukemurwa n’ ibihugu bigize umuryango.

Perezida Museveni afatiye Nkurunziza runini

Isesengura ryigenga rya Bwiza.com rigaragaza ko Leta ya Nkurunziza yifuza ko abaperezida bagize EAC bakemura iki kibazo bitewe n’ umubano mwiza afitanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania.
24204881 1732035550141857 563056439 n

Perezida Museveni ukora nk’ umuhuza mukuru mu biganiro by’ amahoro ku kibazo cy’ u Burundi afite uruhare rukomeye muri politiki y’ akarere ndetse akaba ashobora gukoresha ubunararibonye bwe muri iki kibazo kimaze imyaka isaga 2.

Mu mwaka w’ I 2015, ubwo amakuru ku ihirikwa rya Pierre Nkurunziza yari yamamaye isi yose, Perezida Museveni yagize uruhare rukomeye mu kwamagana icyo gikorwa cyakozwe n’ abajenerari b’ Abarundi ndetse anafasha Nkurunziza gusubira I Bujumbura.

Leta na opozisiyo ntibizeye umusaruro

Na none izi ngingo nyamukuru zikomeje kwigwaho neza, umusaruro uzakuvamo ushobora gutanga umuti urambye ku bibazo bya politiki byakomeje kwibasira Abarundi.

Gusa, inzira iracyari ndende kuko abagize opozisiyo nyakuri y’ u Burundi batigeze bitabira ibi biganiro ndetse no ku ruhande rwa Guverinoma y’ u Burundi ntiyabihaye agaciro nyako.

Umukozi usanzwe muri Minisiteri y’ Umutekano w’ Igihugu niwe uhagarariye Leta ya Pierre Nkurunziza muri ibi biganiro biri kubera I Arusha muri Tanzania.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Suleiman Hakiza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *