Iyo habaye gutotezwa umubare w'abizera ugenda wiyongera kandi no kwizera kuraguka- Past.Steve Sonderman

Sangiza iyi nkuru

Agendeye ku byabaye kuri Sitefano, Pastor Steve Sonderman uturuka muri Elmbrook Church muri Leta Zunze za Amerika ubwo yasuraga itorero ‘Potter’s Hand Ministry’ yashimangiye ko Imana ishobora gukoresha ibintu bisanzwe mu gukora ibintu bidasanzwe.

Agendeye ku byanditse, Pst. Sonderman yatangiye kwigisha atanga urugero rwa Sitefano ubwo yigishaga agaterwa mabuye ariko ntibyamuciye intege ahubwo yarakomeje kugeza yishwe ariko abantu bakira ijambo ry’ Imana.

Akomeza asobanura ko Mu Byakozwe n’ Itumwa 11:19-20 , uburyo ubutumwa atari ubw’ Abayuda gusa , ati “Iyo habaye gutotezwa umubare w’abizera ugenda wiyongera kandi no kwizera kuraguka niyo mpamvu Imana ikoresha ibintu bisanzwe mu gukora ibintu bidasanzwe”.

Pastor Steve Sonderman avuga kandi ko umuntu wese uzi ibya Yesu aba afite umutwaro wo gushishikariza abatamuzi kumumenya.

Ibintu by’ ingenzi itorero rikeneye:

1.Itorero ry’ ivugabutumwa: Duhereye ku bantu nka Pawulo, Barnaba, Epafrodite n’ abandi nta kindi cyaranze ubuzima bwabo usibye kubona impano zari mu bantu ubundi bakabafasha kwinjira mu murimo w’ Imana no kuziteza imbere ku bw’ imirimo myiza(gospel) y’ agakiza.

2.Itorero ry’ Intumwa:Umuntu ntapfa kuba umukozi w’ Imana kuko umwigishwa arigishwa akagendana n’ intumwa kugirango ahinduke intumwa.

Intumwa zamaranye imyaka 3 yose na Yesu ariwe ubahamagaye uko bari 12 nk’ Itorero natwe twikiriye kuba abigishwa bagamije

3.Itorero ry’ Impuhwe: Urugero rufatika ni urw’ Itorero rya Antiyokiya rwarangwaga n’ impuhwe ndetse n’ urukundo rw’ Imana.

Pastor Steve Sonderman asaba ko itorero ryarangwa no kwrerekana urukundo rw’ Imana kuko Imana iba ituye mu buzima bwaryo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

4.Itorero rya bose: Itorero ritumira abantu bose cyangwa ryisangwamo n’ abantu b’ ingeli zose nk’ uko muri Matayo 22:1-14 ubwo Yesu yagereranyaga umunsi mukuru n’ ubwami bw’ ijuru.

Itorero rigomba kugira ishusho rifitanye isano n’ inkuru y’ umwami wateguriye ubukwe umwana we atumira abantu ntibabwitaba ahubwo abatatumiwe barabutaha.

5.Itorero riramya rinahimbaza:Itorero rya Antiyokiya ryubahirije ihame ryo guterana hamwe ndetse no guhimbaza nk’ uko Imana ibitegeka.

Pst, Sonderman akangurira abantu ko kuramya Imana bitafitanye isano nibyo Imana ibaha ahubwo ibyo abantu bazaniye Imana(amashimwe).

6.Itorero ryorehereza Intumwa: Itorero rifite ubuzima rigomba gutwita rikanabyara bisobanura kohereza intumwa zijya guhindura abatazi Yesu.

Urugero rwatanzwe kandi rufatika ni urw’ itorero rwa Antiyokia rwafashe icyemezo cyo kohereza abayobozi bayo babiri bakuru kujya mu ivugabutumwa.
st2

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *