Opozisiyo yasabye ibihugu bitera u Rwanda inkunga ko Victoire Ingabire yarekurwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho, Urukiko Nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu(CADHP) rwanzuye ko Victoire Ingabire arengana rukanasaba ko arekurwa, abanyamuryango bagize icyicaro P5 nabo barasaba abaterankunga b’ u Rwanda ko uyu munyapolitiki yarekurwa mu maguru mashya.
Agendeye ku myanzuro ya CADHP, amashyaka AMAHORO-PC, FDU — INKINGI, PDP — IMANZI, PS — IMBERAKURI na RNC basabye u Buholandi, U Bwongereza, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi byunze ubumwe kumvisha u Rwanda ko rukwiriyr kurekura Victoire Ingabire.
Aya mashyaka ndetse n’ amahuriro ya politikiki avugira hanze y’ u Rwanda yanatangaje kandi ko Leta y’ u Rwanda ikomeje kwigiza nkana ikica ingingo ya 461 ndetse ni iya 463 mu mategeko ahana rusange mu rwego rwo kubuza abatavuga rumwe nayo gukorera mu bwisanzure nk’ uko bigaragara mu nyandiko bageneye abanyamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ibyo gusa, kuko opozisiyo ikomeza gushimangira ko Victoire Ingabire yagombaga kurekurwa ngo kuko ibyaha ashinjwa atari ibyo ngo ahubwo ko yabujijwe ubwisanzure nk’ uko biteganywa n’ ingingo za 9(2) ndetse ni iya 19(3) nk’ uko byanditswe mu masezerano mpuzamahanga ku burengenzira bw’ abanyapolitiki yashyizweho umukono I New York yo kuwa 16 Ukuboza 1966 .
Perezida wa FDU-Inkingi nk’ uko abarwanshyaka be babyemeza kugeza magingo aya, Victoire Ingabire yakatiwe kuya 13 Ukuboza 2013 ashinjwa ibyaha bitanu birimo Kurema umutwe urwanya Leta, kuvutsa umudendezo w’ igihugu no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo yasuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali rwubatswe ku Gisozi.
Tariki ya 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.
Ingabire Victoire yatangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *