Mu gihe mu Rwanda impaka zikomeje ku ngingo y’uko abakobwa bagomba guhinguka mu ruhame bambaye “bikwije”, n’amasaha y’utubari akaba abazwe ndetse no guca inzoga rugeretse, muri Uganda ubuyobozi bwavuze ko abakobwa bagomba kwambara uko bashaka nta we ubakoma imbere, utubari tugomba gufungura tukanafungira igihe dushakiye nta nkomyi mu gihe tudateje umutekano muke.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa bidasanzwe, yavuze ko ” Nta muntu uzabangamira umugore kubera kwambara akajipo kagufi (mini). Nihagira ubikora, nta gushidikanya tuzamuta muri yombi.”
Yakomeje ati ” Muri Uganda, abantu bemerewe kubyina no kunywa kugeza mu gitondo. Abagore na bo bemerewe kwambara uko bashaka.”
Ku bijyanye n’imikorere y’utubari, Gen Muhoozi ati ” Amasaha utubari n’utubyiniro bifungurirwaho cyangwa bigafungirwaho arebwa na ba nyirabyo. Icyo tutazihanganira ni ukurwana cyangwa ibikorwa by’urugomo ibyo ari byo byose. Uretse ibyo, Abanya-Uganda bafite uburenganzira bwo kwishimisha.”
Aya mabwiriza mashya ya Gen. Muhoozi yahise atesha agaciro itegeko riherutse gutangwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Balaam Barugahare Ateenyi, ryasabaga ko utubari dutangira gukora saa cyenda z’amanywa mu minsi y’akazi. Uyu muminisitiri yasubije ko ayo mabwiriza ayakiriye mu byubahiro byose.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bishimiye uwo mwanzuro wo kubaha ubwisanzure, aho abarimo Sheilah Gashumba bashimiye Perezida Museveni n’umuhungu we kuba bahaye abaturage amahirwe yo kujya mu tubari no kwishimisha igihe icyo ari cyo cyose.


