81365a5b-bb89-493c-a9af-12b5220bf3e9

France: Edouard Balladur wabaye minisitiri w’intebe wa nyuma wa Mitterand yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa, Édouard Balladur, yapfiriye i Paris kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Kanama, afite imyaka 97 y’amavuko nk’uko umuryango we wabitangarije AFP.

Iyo soko y’amakuru yongeyeho ko “hazakorwa misa mu muhezo, mu muryango gusa,” ariko nta yandi makuru arambuye yatanzwe.

Édouard Balladur yabaye Minisitiri w’Intebe wa nyuma wa François Mitterrand kuva muri Werurwe 1993 kugeza muri Gicurasi 1995.

Azibukwa mu mateka ya politiki nk’ “inshuti y’imyaka 30” ya Jacques Chirac, ubucuti bwahindutse ihangana rikomeye mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu 1995, ibintu byaje guhagarika inzozi ze za politiki.

“Uyu wari unwizerwa wa Perezida Pompidou, uwo bakoreye mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwe, yakundaga cyane u Bufaransa. Yari umukozi w’igihugu usaba ibintu bikozwe neza, utajenjeka, kandi wiyeguriye umurimo,” ni ko Emmanuel Macron yanditse ku rubuga rwa X.

“Yari umunyapolitiki w’inararibonye w’umuhanga mu kuzana impinduka nziza, kandi azahora ari icyitegererezo ku bagabo n’abagore benshi bo mu ruhande rwe rwa politiki,” ni ko Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yavuze kuri X.

“Yashakaga kumvisha abantu ibitekerezo bye aho kubashimisha gusa; yari umwe mu ba banyapolitiki bubaha cyane abatora kuko bafite icyerekezo cyiza kandi gikomeye ku Bufaransa,” ni ko Bruno Retailleau, uyobora ishyaka LR, yavuze.

Ku Banyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Balladur ndetse n’ubutegetsi bwa Francois Mitterand, bwashyigikiye kandi bugatera inkunga ubutegetsi bwakoze jenoside, azahora ari inzozi mbi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply