Uwari Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dan Driscoll yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi 18 yari amaze kuri uwo mwanya.
Aya makuru yemejwe n’igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, cyatangaje ko kwegura kwaje nyuma y’amezi hari amakimbirane hagati ye na Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth.
Yari we muntu muto cyane wageze kuri uwo mwanya w’umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo, wakunze gukomozwaho nk'”umuntu uzi ibya drone [indege nto z’intambara zitajyamo umupilote]” wa Perezida Donald Trump.
Mu itangazo ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byahaye CBS, byavuze ko Driscoll, w’imyaka 41, “yatanze umusaruro cyane” mu guteza imbere gahunda ya Trump yo gutuma “Amerika Yongera Gukomera”, ndetse ko yagize “ubuyobozi buhebuje” mu bikorwa bya gisirikare (operations).
BBC yandikiye White House, ibiro bikuru by’Ingabo za Amerika (Pentagon) n’Ingabo za Amerika ibasaba kugira icyo babivugaho.
Driscoll ni we wa vuba aha cyane mu rukurikirane rw’abategetsi ba gisirikare bo ku rwego rwo hejuru beguye, barimo umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi John Phelan weguye bitunguranye muri Mata 2026.
Abandi bakomeye beguye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Randy George, Gen. David Hodne hamwe na Maj. Gen. William Green.
Kuva ageze muri Pentagon, Minisitiri w’ingabo Hegseth yirukanye abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barenga 10, barimo umukuru w’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu mazi n’umukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.
Amakuru arambuye ku makimbirane yaberaga ahatagaragara hagati ya Driscoll na Hegseth ntasobanutse neza ariko CBS yatangaje ko uwo wari umunyamabanga ari inshuti ya George, amakuru akavuga ko Hegseth ari we wasabye uwo George kwegura.


