Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufunga abapolisi babiri, nyuma yo kugaragara mu mashusho bafata w’umukobwa byitwaga ko yambaye ntiyikwize.
Mu mashusho bigaragara ko yafatiwe muri gare y’akarere ka Rubavu, abapolisi babiri bagaragara bashoreye uwo mukobwa mbere yo kumwinjiza mu modoka izwi nka pandagare.
Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze yamaze gufunga abapolisi barenganyije uriya mukobwa, ndetse na we ararenganurwa.
Iti: “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.”
Polisi yunzemo ko abapolisi bose “bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.”
Polisi yafunze abapolisi bahutaje uriya mukobwa, mu gihe impaka ku bijyanye n’uko abakobwa bagomba kwambara bakikwiza zikomeje gufata indi ntera, aho iyi ngingo ikomeje kutavugwaho rumwe ndetse no gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bamwe mu b’igitsina gore bari bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Diamond Platnumz basubizwaga inyuma basabwa kujya kwambara neza.
Abashyigikiye iriya gahunda bagaragaza ko kwambara ukikwiza ku bagore ari ingenzi cyane mu rwego rwo gusigasira umuco, ariko iyi ngingo ntibayivugaho rumwe n’abatayishyigikiye bavuga ko inzego zitakabaye zivanga mu myambarire, mu gihe nta mategeko agena uko abantu bagomba kwambara asanzweho.


