Police FC yakomeje muri 1/16 cy’irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Sangiza iyi nkuru

​Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club-Police FC) yabonye itike yo gukomeza muri 1/16 cy’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup).
Police FC yaheshejwe iyi tike n’ibitego 4 kuri 3 yatsinze ikipe ya Atlabala yo muri Sudani y’amajyepfo mu mikino ibiri yakinnye na yo.
pol
Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 20 Gashyantare, ukaba wararangiye Police FC itinze Atlabala 3 kuri 1.
Uwo kwishyura wabereye i Juba muri Sudani y’amajyepfo ku itariki 28 Gashyantare, ukaba wo wararangiye Atlabala itsinze Police 2 kuri 1.
Ikinyuranyo cy’ibitego by’iyo mikino yombi , ni ukuvuga 4 bya Police FC kuri 3 bya Atlabala; ni byo byahesheje Police FC itike yo gukomeza muri 1/16 cy’iri rushanwa.
Igitego Police FC yatsindiye Atlabala iwayo cyatsinzwe na Songa Isaie ku munota wa 42 w’igice cya mbere.
Atlabala na yo yatsinze ibitego byayo byombi mu gice cya mbere. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 25; naho icya kabiri igitsinda ku wa 45.
Umukino utaha wa Police FC uzayihuza n’ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) yitwa VC Mokanda.
Umutoza wa Police FC, André Casambungo yashimye abakinnyi ku muhati wabaranze mu mikino yombi yabahuje na Atlabala, kandi yongeraho ko bagiye kwitegura neza umukino uzabahuza na VC Mokanda kugira ngo bazegukane intsinzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *