Ibitaro bya gisirikare byungutse imashini ifasha gutwika imyanda

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda bya Kanombe byabonye inkunga y’imashini itwika imyanda iva mu bitaro. Iyo myanda ni nk’ibikoresho biba byakoreshejwe mu kuvura abarwayi bisabwa kujugunywa kuko biba byabaye umwanda. Iyi myanda iyo idatwitswe ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije.

b784a76625

Iyi mashine ifite ubushobozi bwo gutwika ibiro 750 ku munsi ni inkunga ikomeye ibi bitaro byahawe na JHPIEGO, Ikigo gifasha mu by’ubuzima giterwa inkunga n’Ishami rishinzwe ibya gisirikare, Ambasade y’Amerika mu Rwanda. Uretse ibitaro bya gisirikare n’ibindi bitaro mu gihugu bizifashisha iki cyuma mu gutwika imyanda ituruka mu bikoresho bifashisha bavura.

????????????????????????????????????

Mu muhango wo gutaha iyi mashini wabaye kuwa Kane tariki 25 Gashyantare 2016 hari abayobozi b’ibitaro barangajwe imbere n’umukuru w’ibitaro Brig Gen Dr. Emmanuel Ndahiro ndetse n’ukuriye JHPIEGO Dr Leslie Mancuso ufite icyicaro muri Amerika. Hari n’uhagarariye Urwego rw’Ingabo z’Amerika muri Ambasade yabo mu Rwanda ,Maj Okema Heather. Ubufatanye bw’Ibitaro bya gisirikare na JHPIEGO bumaze igihe kuko bwahereye mu mwaka wa 2009.

Dr Leslie Mancuso yasobanuye ko batera inkunga muri gahunda yo gusiramura hagamijwe gukumira no kurwanya icyorezo cya Sida. Kuva batangira ubufatanye bahuguye abaganga banafasha no gutanga ibikoresho no kubaka ibikorwa remezo. Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza cyane kandi tuzarushaho kuwushimangira no mu bihe biri imbere”

????????????????????????????????????

Naho ukuriye Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Dr. Emmanuel Ndahiro yashimye umubano mwiza bafitanye n’abo bafatanyabikorwa kandi avuga ko Ibitaro bizakomeza kubaka ubufatanye burambye n’abaterankunga cyane ko bikomeje kwagura service z’ubuzima biha abaturage nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa minisiteri y’ingabo isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *