Mugore, dore uburyo wakoresha niba ushaka kurangiriza rimwe n’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Akenshi uzasanga umugore ataryohewe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina amakosa ayagereka ku mugabo, ariko buri gihe ntabwo ari umugabo uba ugomba kuyobora iki gikorwa cyose, na we mugore ugomba kumufasha kugirango mwese muryoherwe kandi munubake urugo rwanyu neza.

Ni muri urwo rwego bwiza.com yabateguriye, bimwe mu bishoboka umugore agomba kugirango abashe kurangiriza rimwe n’umugabo we, erega n’ubwo hari abagabo barangiza vuba, birashoboka ko n’umugore ashobora kurangiza mbere y’umugabo we.

Ibyo umugore agomba:

Mugore, si ibiryo ushyize ku isahani: Iyo umugore n’umugabo

barimo gukora imibonano mpuzabitsina baba barimo guhana, araguha ukamuha. Ariko bamwe babyumva nabi, hari abagore bumva ko muri uwo mukino niba yemeye gutanga igitsina aba ari nkaho ari ibiryo ashyize ku isahani akigendera umugabo agasigara yirwanaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si uko biri, niba ushaka ko umugabo wawe aryoherwa akakwishimira, agukunda, ntararikire abandi bagore ugomba kumenya kumushimisha ukamumara ishwira na we ku buryo avuga ati “umugore nk’uyu nta handi namukura, umugore nk’uyu namukura he?” kandi n’ubikora neza no kubikubwira azabikubwira si umugani. Birashimisha iyo umugore yumvise umugabo amurata.

Wiryama nk’umutumba : Mugore rwose, menya ko igikorwa murimo ari icya mwese, ganira n’umugabo wawe, mukorakore, irekure mu mubiri umwereke ko wari umukeneye kandi na we ushakishe aho umukora ku buryo hamufasha gukomeza gukorana imbara, musome, umwegere cyane, utege amaguru uko bikwiye, nyonga niba abikunda,…. Mugore niba uryama ugategereza kumva ko umugabo na we arangije, rwose nakubwira ko uri umunyamakosa, naguca inyuma nibwo uzamenya icyo ugomba gukora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Irinde kumujyana mu biganiro bya businesi : Mu gihe igikorwa mugitangiye, mugore banza ufunge telefone kugirango za messages zawe za watsapp na za facebook zidakomeza kumuvana muri mood, reba neza niba umwana yasinziriye neza hato ataza kurira igikorwa kigeze hagati,…

Aha ni naho umugore aba atagomba kujyana umugabo mu biganiro bya bisinesi, kuko abagabo bakunda ifaranga cyane, inkuru zidafitanye isano n’igikorwa murimo zireke, cyangwa se ngo umwibutse abagore/kobwa baba baramenyanye, ahubwo mwereke ko ari umugabo w’icyubahiro, wa mbere ku isi ukunda kandi uhoza ku mutima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Pozisiyo: Nk’uko twanabivuzeho ku buryo umugabo yakoresha, n’umugore iyo ashaka kurangiriza rimwe n’umugabo, ni ngombwa ko baganira kuri pozisiyo barakoresha, ibanyuze mwese. Abagore bakunda kugarama kuko baba bumva baruhutse, ariko se wizeye ko umugabo na we ariyo ashaka,…. Mubiganireho mbere ya byose.

Mu gikorwa nyirizina: Mugore bwira umugabo wawe urugero ibyishimo byawe bigezeho, aho wumva arimo kugushima hamubwire ahamenye, irekure uri kumwe n’umugabo wawe kandi muri mu cyumba cyanyu gifite umutekano, niba ushaka kurira rekura amarira urire nta kibazo, niba wumva waryohewe ushaka guseka seka cyane, niha niba waryohewe,…. Ibyo ukora byose wereka umugabo wawe ko waryohewe biramuha imbaraga zo kurushaho gukora ibyo agomba.

Ku musozo w’igikorwa : Ese mugore niba wumva habura amasegonga ngo urangize, wibutse kubwira umugabo ngo nawe yirekure murangirize rimwe? Ni ngombwa ko umubwira aho ugeze mu byishimo, mugaragarize ibimenyetso by’uko ugiye kurangiza, nurangiza we akiri kure uratuma aza guhatiriza, kandi uko ahatiriza uraza kubabara, ni ngombwa ko muganira,…

Ibyiyongeraho: Mu muco wa Kinyarwanda, gukuna /Guca imyeyo, ni igikorwa gifasha abagore kunezeza abagabo, mugire wakunnye, ni ibanga ryawe kuko umugabo arakwishimiye, ni ibanga ryawe kuko umugabo wawe abasha kukunyaza amavangingo akaza bitagoranye, ni ibanga ryawe kuko ubasha kurangiza bitakugoye niba umugabo wawe azi icyo gukora,…. mu nkuru zatambutse za bwiza.com twagiye tubigarukaho bihagije.
KANDA HANO; Umenye uko bakuna/ Guca imyeyo:

Ikindi, mugore ibyo wakora byose ubaye utigirira isuku ku mubiri cyangwa mu buriri uryamamo n’umugabo wawe, cyangwa se n’ahandi, uzamenye ko umugabo ashobora kubikuziza, akakwanga pe!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu gihe igikorwa kirangiye, ha morali umugabo wawe, mushimire, mukore mu gituza unakiryamemo, umubwire uti ‘urakoze mutware mwiza’ mwenyura umwereke ko wishimye,….

Izi nyigisho zigenewe abashakanye cyangwa abari mu nzira yo kurushinga, rubyiruko mwirinde ubusambanyi, kuko mushobora kubuvanamo imbwa yiruka, mukanduriramo ibirwara VIH/SIDA cyangwa mukahatwarinda inda mudashoboye kurera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Théoneste@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *