Ku Bufatanye n’ u Buyapani u Rwanda rwatangije umushinga wo kohereza mu kirere icyogajuru kizarushaho kurufasha mu guteza imbere itumahano.
Mu Rwanda, uyu mushinga w’ icyogajuru wabanjirijwe no gushinga ikigo cy’ ubumenyingiro mu by’ ikirere n’ ibyogajuru nk’ uko byatangajwe n’ Ikigo cy’ u Buyapani JICA ifatanyije na RURA n’ abandi bafatanyabikorwa banyuranye.
Hagati mu Ukuboza 2017, nibwo Urwego rufite Ikoranabuhanga , Itumanahaho N’ Itangazamakuru mu nshingano ruherutse kwemeza ko abanyeshuri 4 b’ Abanyarwanda bamaze koherezwa mu Buyapani mu rwego rwo kwihugura mu bijyanye n’ ubumenyingiro mu by’ ikirere n’ ibyogajuru.
Ibi kandi byemejwe na Leta y’ u Rwanda ubwo abaherwe 12 b’ abayapani basuraga igihugu baganira ku ngingo nyamukuru zafasha iki gihugu kugera ku nzozi zayo bitarenze 2020 , nk’ uko bitangazwa na Agence Afrique.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya 4 muri Afurika gitangije gahunda yo kohereza ibyogajuru mu kirere nyuma ya Angola, Ethiopie ndetse na Kenya.
Ku itariki 26 Ukuboza 2017, Angola ibifashijwemo n’ u Burusiya iherutse gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kohereza icyogajuru cyayo(ANGOSAT- 1) mu kirere.
Ubushakashatsi , iperereza mu bya gisirikare, kumenya amakuru y’ ibiza aturuka ku mihandagurikire y’ ikirere no kunoza serivisi z’ itumanaho n’ ihanahanamakuru ni bimwe mu ntego zo gutangiza uyu mushinga wo kohereza ibyogajuru mu kirere , nk’ uko bivugwa n’ abafatanyabikorwa mu itangazwa ry’ uyu mushinga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


