Nyuma y’inkuru y’iyimurwa ry’isanteri y’ubucuruzi ya Mugonero iherereye mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, amakuru agera kuri Bwiza.com aranavuga iyimurwa ry’indi y’ubucuruzi ya Kirambo iri mu murenge wa Kanjongo muri aka karere. Ubuyobozi buvuga ko iri mu gishanga, abayicururizamo bo bakavuga ko batarabiganirizwaho.
Aganira na Bwiza.com,umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel,yavuze ko iyi santeri y’ubucuruzi ya Kirambo iri mu gishanga, mu manegeka, ahashobora gushyira ubuzima bw’abacuruzi mu kaga, ko iyo imvura iguye ari nyinshi yuzuramo amazi bikaba byatera izindi ngorane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi santeri abayikoreramo bavuga ko imaze imyaka irenga 60 iriho ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko nta kabuza igomba kuhava n’ubwo aho izimurirwa ari ho hakigwa neza, hakaba hakorwa ibarura ry’ibirimo byose n’uburyo abazimurwa bazimurwamo, n’aho bazajya bashobora gukorera neza, gukomeza kuyikoreramo byo ngo bikaba bidashoboka kubera akaga akarere kavuga ko ngo ishobora guteza.
Yagize ati “kwimurwa ko ziriya santere z’ubucuruzi zombi zizimurwa. Iya Kirambo haracyigwa aho yajya heza, ubu igikorwa ku bufatanye bw’abo bireba bose barimo ubuyobozi bw’akarere,REMA n’abandi , turimo tubarura ibirimo byose ,ubwoko bw’imitungo irimo,bikorwemo raporo inzego zibishinzwe zizabifatire umwanzuro.’’
Yakomeje agira ati “mu gukora ibyo byose ikigamijwe ni ukugirango hagende hategurwa uburyo abantu bava muri biriya bishanga,muri ariya manegeka bajya aheza bashobora gukorera igihe kirambye,batikanga ibiza bya hato na hato,kandi ni ko kureba kure.’’
Abahakorera ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi bw’akarere kabo, kuko bavuga ko iyi santeri imaze iyi myaka yose nta kibazo kidasanzwe babonye igira uretse umugezi wayoberejwemo n’abakoraga umuhanda, imvura yagwa ukuzura ukamena amazi mu isanteri yose, bo ahubwo bakaba barasabaga ko uyu mugezi ari wo wayoberezwa ahandi.
Mbarubukeye Daniel, umujyanama w’abacuruzi muri iyi santeri y’ubucuruzi,yabwiye Bwiza.com ko bibabera urujijo iyo ubuyobozi buvuga ko bugiye kubimura nyamara bukahubaka isoko rya kijyambere kuko barihujuje, bakibaza icyo ayo mafaranga yaba apfuye kikabayobera.
Yagize ati “nibadukure mu gihirahiro niba batwimura tubimenye kuko bataraza kubitwibwirira, tubyumva gutyo gusa. Icyo twabonye ni uko banze kuduha ibyangombwa bya burundu by’ubutaka batubwira ko hano ari mu gishaga, bikaba byaraduhombeje cyane kuko nta muntu ufite inzu hano ushoborakuyigurisha cyangwa ngo ayitangeho ingwate muri banki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twifuzaga ko badukoresha inama tukamenya uko bihagaze niba twimurwa tugatangira kwitegura,bakanatubwira n’aho bazatwimurira,niba hari n’ingurane z’ibyacu tuzabona kuko ibyo byose ntacyo tubiziho kandi ubu ntitwavuga ko dukora kuko nta n’inzu shya ishobora kuhubakwa.’’
Iyi santere y’ubucuruzi irimo amaduka menshi, ikabamo inyubako y’umurenge SACCO ya Kanjongo n’isoko rya kijyambere rihuzuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


