Igisirikare cya Uganda, UPDF cyangiwe kwinjira muri RDC guhangana na ADF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inzego z’ubuyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banze kumuha uburenganzira ngo igisirikare cye kinjire imbere mu mashyamba ya Congo guhangana n’umutwe wa ADF.
Mu minsi ishize, nibwo ingabo guverinoma ya Uganda yohereje abasirikare batagira ingano ku mupaka uhuza Uganda na RDC mu rwego rwo guhangana n’ingabo za ADF zifite inkomoko muri Uganda, ndetse indege z’intambara za Uganda zikaba zaranacanye umuriro kuri bariya barwanyi zigasenya ibirindiro byazo bisaga 10.
Nubwo perezida Museveni yohereje ingabo nyinshi ku mupaka, mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu gihugu cye muri iyi minsi mikuru avuga ko agitegereje ko mugenzi we Joseph Kabila avuga ijambo rimwe ubundi ingabo za UPDF zikirara mu mashyamba guhangana n’uriya mutwe.
Nubwo perezida Museveni yoherejeyo ziriya ngabo ndetse akaba anigamba kuba hari abasirikare benshi ba ADF bamaze kwicwa, umuryango w’Abibumbye wo utangaza ko hari umubare munini w’impunzi zo muri RDC zimaze kugera muri Uganda zihunga ibyo bitero.
Ku itariki ya 4 Kanama 2017, nibwo Perezida Museveni yakiriye mugenzi we wa RDC Joseph Kabila mu gace ka Kacece ku mupaka w’ibihugu byombi, bakaganira uburya bafatanya mu guhangana n’uriya mutwe imaze imyaka n’imyaniko mu mashyamba ya Congo.
Muri iyo nama, perezida Museveni yabwiraga mugenzi we Kabila ko ingabo za ADF zongeye gutangira gushaka amaraso mashya mu baturage ba Uganda, bityo ko yamureka nawe agashyiraho ake mu guhangana na zo kuko anavuga ko zinafite aho zihurira n’ibyihebe byo muri ISIS ndetse na Al Qaeda bityo ko atagize icyo akora nawe bazamutera.
Icyo gihe perezida Kabila nawe yabwiye Museveni ko ntako atagize ko ahangane na bariya barwanyi akabatwikira ibirindiro ariko bakanga bagakomeza kugira imbaraga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza muri 2017 ku itariki ya 22 Ukuboza, aba barwanyi bari bamaze kongera gukorana ndetse no kugira imbaraga, ari bwo perezida Museveni yatangiraga kohereza ingabo ku mupaka ndetse n’ibibunda binini yiteguye guhangana n’abo barwanyi .
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko uretse amagambo perezida Museveni yavugiye mu ijambo rye risoza umwaka ko ingabo ze zabuze uko zinjira mu mashyamba ya Congo ngo zisenye bariya barwanyi, ko hari n’amakuru yizewe ko agitegereje ijambo rizava mu kanwa ka perezida Kabila akamwemerera kujya gucana umuriro kuri bariya barwanyi ubundi agahita akora aho bwabaga.
Ku itariki ya 22 Ukuboza 2017, ingabo za Uganda UPDF ngo zari ziteguye guhita zinjira muri Congo ariko habura uziha uburenganzira na nubu zikaba zirasira aho ziri uretse indege zirasira mu kirere gusa.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Karemire yagize ati “Ntituzi umpamvu UN ndetse n’abayobozi ba RDC bafite ubwoba bwo kuba ingabo za UPDF zakwinjira mu burasirazuba bwa Congo. Gusa UN herutse kugaragaza imbogamizi z’impunzi nyinshi za RDC muri Uganda.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *