Igitekerezo: Rubavu ikeneye kuvugutirwa umuti urenze guhindura abayobozi

Sangiza iyi nkuru

Aka karere ntikahwemye kumvikana nk’akarimo ibibazo, kuva ku bwa ba Munyakayanza Samuel, Bahame Hassan na Sinamenye Jeremie, none na Habyarimana Gilbert aho aziye biracyakomeza.

Akarere ka Rubavu niko kaherekeje utundi mu mihigo y’umwaka 2016-2017. Umwanda wabonywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwe, ubwambuzi butuma abaturage bahora batonze ku karere, …..kugera n’aho abajyanama baje gutora Meya badahabwa akanozangendo.

Ubushize twaje mu gikorwa cyo gutora Meya, bari batwemereye transport ariko nta yo baduhaye, aka Karere gafite ikibazo gikomeye cyo kwishyura nabi, njye nigeze kuba rwiyemezamirimo muri aka Karere ibyinshi narabibonye, wagira ngo ntibakora nk’utundi turere, urumva niba baratwambuye turi muri njyanama umuturage we usanzwe byagenda bite?”….“n’ubu tuvugana hari abaturage bari hariya ku Karere baje kwishyuza, ubwo nyine ubwo bahigereye muragenda mubishyure, hanyuma se abandi bo ?” Umwe mu bagize njyanama y’akarere ka Rubavu.

Rubavu ikeneye kuvugutirwa umuti urenze guhindura abayobozi, aka karere ntikahwemye kumvikana nk’akarimo ibibazo, kuva ku bwa ba Munyakayanza Samuel, Bahame Hassan na Sinamenye Jeremie, none na Habyarimana Gilbert aho aziye biracyakomeza.

Akenshi iyo umunyamakuru avuganye n’abaturage akavuga ibya Rubavu, bamwe babyita amakabyankuru, naho abayobozi bakijundika umunyamakuru ngo akorera ikinyamakuru kitazwi.

1.Imiyoborere : Abaturage ntibamenya abayobozi ngo babaheruka babatora, bahora batonze ku karere bishyuza, ibibazo by’amasambu byabaye agatereranzamba .

Mu mpera z’Ugushyingo, abanyamakuru baganiriye n’abaturage bahingaga ku murenge wa Bugeshi, bavuga ko bazi Meya Bahame gusa, kandi abamusimbuye bombi byitwa ko bavuka aha i Bugeshi.

Umusaza w’imyaka nka 60 ati, “Meya ntaho muzi, uwo nzi ni Bahame Hassan”. Mugenzi abajijwe niba atazi Habyarimana Gilbert, ati, “Uwo bamutweretse umunsi turi bumutore”. Kandi n’uwamubanjirije, Sinamenye Jeremie yatorewe muri uyu murenge wa Bugeshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku karere, abanyamakuru bahasanze abaturage bahungutse mu Ukwakira, imiryango isaga 20 ngo ituye mu Rutagara. Ntibagira epfo na ruguru: nta marangamuntu, nta mituweri, nta byo kurya bafite, yemwe n’ubufasha bagenerwa ntibabubona.

Kubura indangamuntu, ngo bituma n’ufite imbaraga atabasha kujya gushaka akazi. Nta mwanya bamaranye n’abanyamakuru, umwe mu bakozi b’akarere yahise ababwira ngo bave aho.

Mu murenge wa Bugeshi, imiryango itanu irimo abana n’abagore, ntigira ubufasha, kugera n’ubwo abaturage aribo bakodeshereza aba bahungutse. Harimo n’abo imiryango yabo yihakanye kubera imitungo y’ababo yigabijwe, ariko usanga ubuyobozi bugiharira abaturage. Gucumbikira umuryango w’abantu batandatu mu gihe cy’amezi abiri ni imvune.

Muri izi mpera z’umwaka, ubwo njyanama yateranaga tariki ya 29 Ukuboza, nabwo haje abaturage b’umurenge wa Nyamyumba bishyuza amafaranga bakoreye muri VUP amaze amezi asaga atanu.

Aha hagobotse n’umwe mu bajyanama b’akarere, avuga ko nabo batarahabwa amafaranga y’urugendo bakoresheje baza gutora Meya mushya, tariki ya 17 Ugushyingo.

Hari hashize igihe gito kandi abasaga 70 bakoze umuhanda Kabuganga-Buringo mu murenge wa Bugeshi nabo bishyuza ayo bakoreye, naho Rwiyemezamirimo akavuga ko nawe akarere katamwishyuye, akarere kakavuga ko atatanze inyemezabwishyu. Rwiyemezamirimo Mudenge Emmanuel,ati, ”akarere ka Rubavu kamaze umwaka wose katanyishyura, niyo mpamvu nanjye ntabashije kwishyura abo baturage”.

Ikibazo cy’amasambu ya Nyamyumba na bene Munyegomba, Sinamenye yasize cyarazambye, hakubitiraho abasaga 1000 baguze ibibanza mu kibaya cya Rebero mu murenge wa Cyanzarwe. Basabwa guhagarika ibikorwa byabo kuri ubwo butaka, ngo bazasubizwa ayo batanze mu 2010.

Cyakora, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge aherutse kwegura ku bushake bwe, ku bw’umunyarwanda ngo “Yameshe kamwe”.

2.Ubukungu : Isoko rikuru riheze ku bikwa, andi masoko yubatswe ntarema.

Isoko rikuru rya Rubavu,niryo ryabaye intandaro y’iyegura rya Meya Bahame Hassan, akaza no gukurikiranwa n’inkiko, nyuma aza kuba umwere, ahabwa n’akazi keza katanyuranye cyane n’ak’ubumeya.

Sinamenye wamusimbuye, nawe yarinze yegura nta n’igihuru atemesheje kuri iyi nyubako iri mu mujyi rwagati.

Amasoko mato yatwaye akayabo kakabaye karafashije kurangiza irinini- ariko amwe muri yo ntarema( Rubavu, Rugerero, Kanzenze). Abakayaremye bavuga ko batinya imisoro ihanitse bagahitamo kuremera inyuma yayo, andi ngo yubatse kure. Umwe mu bakozi b’akarere we avuga ko “amasoko acibwa intege n’abubaka amazu mu mujyi bagashyiraho za kiyosike (utuzu tw’ubucuruzi).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu bwikorezi, abashoferi bahindagura ibiciro by’ingendo uko bishakiye, birengagiza ko igenwa ry’ibiciro ari inshingano ya RURA.

Mu gihe kuva mu mujyi wa Gisenyi werekeza muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko abagenzi batagomba kurenza amafaranga 300frw, mu mpera z’umwaka bamwe mu bashoferi n’abakonvwayeri ntibatinyaga kwaka 1000, cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Abashinzwe umutekano wa Moto basaba amafaranga atagira inyandiko, ibihano bitazwi, bikagera n’aho gutanga imbabazi bisaba kubaza abana babo cyangwa abagore babo.

Ku muganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo 2017, ushinzwe umutekano wa Moto yafashe umusaza imbere y’akagari ka Nengo. Amusabye imbabazi, umusekirite ati, “Reka mbaze umwana wanjye Queen”.

Amwe mu mazu yakira abashyitsi, arangwa n’ubunyamwuga buke, aho usanga hari abavogera ibyumba byakodeshejwe, hakaba n’abadatinya kwigabiza ibikoresho by’abo bacumbikiye.

3.Umwanda: Nyamyumba, Rubavu, isoko rya Mbugangari. Ikimoteri cyamenwemo ifu iratabururwa, umudugu wa Kanzenze utagira imisarane, ….

Ikibazo cy’umwanda cyabonwe na Perezida wa Repubulika ubwo yajyaga gutembera muri aka karere. Yanasize batatu mu bayobozi ba Nyamyumba na Rubavu bahagaritswe by’agateganyo.

Amasosiyete atwara imyanda yitana bamwana n’ubuyobozi n’abaturage, aka gasigane kagatuma ibirunda by’imyanda bibangamira abatuye umujyi wa Gisenyi.

Hari n’ishuri ry’Umubano usanga itaka ryaruzuye mu mireko, ibyatsi bikamera bigashokonkora.

Hari inzu 58 zubakiwe imiryango y’abarokotse Jenoside batuye mu murenge wa Kanzenze, zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 290, ariko ntizigira ubwiherero n’ibikoni, abazihawe batekera hanze bakajya no gutira imisarani ku baturanyi babo.

4.Imanza gacaca 190 zitarangizwa , inzibutso zitubakwa. Uhagarariye urwego rwa MAJ mu karere ka Rubavu, Serugo Michel ,agira ati, ” dufite imanza 190 zose zaciwe n’inkiko gaca ariko zitararangizwa, ibi byatewe ahanini n’uko abenshi mu bahamwe n’iki cyaha barimo abafite ubushobozi buke bwo kwishyura imitungo, hari abapfuye batakiriho, abatuye mu mahanga, ku buryo izishobora kurangira gusa ni 69, nazo zizarangira binyuze mu bumwe n’ubwiyunge. Hari kandi n’ubushake buke bwa bamwe mu bashinzwe kurangiza izo manza batereye iyo”.

5.Kudaha agaciro itangazamakuru: Muri aka karere, usanga igihe cyose umunyamakuru afatwa nk’ugamije gusenya ibyagezweho aho kubibungabunga.

Mu gihe rubanda yari yiteguye ko byajyanye na Meya Sinamenye, “Barazirunga zikanga zikaba insogo”.

Abanyamakuru boherejwe n’Imana nkuru y’Itangazamakuru(MHC), bohereje ubutumwa buvunyisha kuri interineti kuwa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo, ariko bahageze tariki 22 basanga butarasomwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Urwitwazo rwabaye “Itorwa rya Meya Mushya, no gutaha inyubako”, aha niho abanyamakuru bibajije bati, “ese mu karere hari ibikorwa bihagarika ubuzima, ku buryo mu bakozi bose habura usoma email, hagashira iminsi itanu?”

Muri aka karere, nta mukozi w’akarere uvugana n’itangazamakuru yisanzuye, ngo “si ndi umuvugizi w’akarere”. Urwego yaba ariho rwose, n’iyo yaba abazwa ibiri mu nshingano ze.

6.Uburezi: Ubucucike mu mashuri (abana 1260 mu byumba 9), kwigira hanze, gukorera ibizamini kure,….

Ku ishuri rya Buhaza, ku zuba ry’igikatu, ikibaho mu busitani, abanyeshuri bicaye naho mwarimu akigisha atikanga urwo ruhayi. Uku ni na ko byagendaga mu mvura y’amahindu, aho abanyeshuri bashwekura na mwarimu akaboma inyuma. Impuzandengo kuri iki kigo kiri mu Murenge wa Gisenyi, ni abanyeshuri 140 mu cyumba kimwe, ubwo umwarimu yigisha 70 mu gitondo na 70 nyuma ya saa sita.

Aba bigiraga mu kibuga, baje gutirirwa ibyumba, ariko nta mukozi ugaragaza uko kizakemuka burundu.

Umuyobozi w’ikigo niwe utungwa agatoki, yandika abanyeshuri benshi barenze ubushobozi ikigo gifite, atabajije abamukuriye ngo nibura abasagutse bajye ku bindi bigo.

Ubucucike bukabije no guta amashuri bya hato na hato n’ibibazo by’imiyoborere y’ibigo, biri mu byugarije uburezi mu Karere ka Rubavu.

Abana bakora ibizamini bakora ibilometero bigera kuri 7 [ibigera kuri 14 banataha], urugero ni abava mu kagari ka Kabumba na Njerima two mu wundi murenge wa Bugeshi, bagenda ibiri hagati ya ya 5 na 7.

Nabyo intandaro ngo ni abayobozi b’ibigo badatanga amakuru ku ntera iri hagati y’aho bana bava n’aho bajya gukorera ibizamini, ngo ababishinzwe bongere aho bikorerwa.

Muri kaminuza, ngo ni imivuno yo kubona amanota, nk’uko byatanzwe mu buhamya bw’umwe mu bakobwa baharangije ashimira Imana mu rusengero. Ngo yabonye distinction(14/20) kandi ngo nta rurimi na rumwe yari azi.

Nta gitangaza kandi, kuko abatuye mu mujyi wa Gisenyi bibonera abanyeshurikazi b’izi kaminuza bararana amajoro n’abarezi babo mu tubyiniro.

None se ko hahindurwa abakaraza, ingoma n’imirishyo bikaba bya bindi, imibyinire ntihinduke, aho Rubavu ntigiye gufatwa nk’akarwa ? Abwirwa benshi akumva Habyarimana Gilbert n’abo bakorana, na Minisitiri Gen Kabarebe ushinzwe aka karere ababe hafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *