Umuhanzi Jah Bone D yasobanuriye Chezidek amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2108, Umuhanzi w’ icyamamare ku Isi ukomoka muri Jamaica, Chezidek yamaganiye kure jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gusobanurirwa amateka yayo na mugenzi we, Jah Bone D Kageme utuye mu Busuwisi.

Kageme yagerageje kubwira Chezidek incamake y’ amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ndetse bafata n’ umwanzuro wo kurushaho kwiha intego ko Abanyafurika batagomba gukomeza guha umwanya abatabifuriza amahoro.

Aha ,Jah Bone D yashimangiye ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahawe umurindi na bamwe mu banyamahanga bifuzaga gukoresha Abanyarwanda mu kwica bene wabo ku nyungu zabo bwite zishingiye ku bugome no kutagira urukundo.

Aho niho Chezidek yahise agira ati ” twebwe abanyafurika ntitugomba kwemera kuyoboka ibidutandukanya’’.

Yagize ati” Twebwe abanyafurika dukwiriye kubana nk’ abavandimwe kandi tukanga gukoresha imbunda ahubwo tugaharanira ko zakoreshwa aho zikorerwa kuko twebwe turi abanyamahoro”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu butumwa bwe bwo kwifuriza abanyarwanda ndetse n’ abanyafurika umwaka mushyashya mwiza, akoresheje urukuta rwe rwa facebook, Ras Jah Bone Kageme Darius yagize ati” Twebwe nk’ abanyafurika tugomba kurushaho kwiga kubana mu rukundo bityo tukigisha Abarabu , Abazungu ndetse n’ ayandi moko kuba umurasta nicyo bishaka kuvuga”.

Yasoje avuga ko ubu buryo bwo kubana mu rukundo no kubishishikariza abatuye iyindi migabane ko ari byo bizatuma habaho kunesha abanzi bifuriza Afurika guhora mu ntambara, inzara n’ ibindi bibazo byabaye karande.

Jah Bone aha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo yasuraga Urwibutso rwa Gisozi ku itariki ya 4 Gicurasi 2013, Jan Bone D , yagize ati” ndumva nduhutse kuko mbashije kunamira Abanyarwanda by’ umwihariko inshuti twabanaga mu mujyi wa Kigali bucyeye mbura aho barengeye”.

Nyuma y’ iki gikorwa cyo kwibuka, yakoze igitaramo cyo kwibuka Bob Marley ndetse ajya no gufata umwanya wo kwibuka abe yaburiye mu Ntara y’ i Burasirazuba mu karere ka Rwamagana aho akomoka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *