Umugambi wa Israel utavugwaho rumwe wo kwimurira ku ngufu mu Rwanda no muri Uganda abimukira b’Abanyefurika ibihumbi basabaga ubuhungiro muri iki gihugu usa nk’uwapfubye nyuma y’aho ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bihakaniye kugirana amasezerano na Israel kuri iki kibazo.
Kuri uyu wa gatanu ushize u Rwanda rukaba rwaratangaje ko nta n’amasezerano nk’aya rwigeze rugirana na Israel ko ibyagiye bitangazwa byabaga ari amakuru atari yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi u Rwanda rukaba rwarabitangaje nyuma y’aho igihugu cya Uganda nacyo gihakaniye ko cyari kwakira Abanya-Eritrea n’Abanya-Sudani 38,000 bashaka ubuhungiro muri Israel bakomeje gukangishwa gusubizwa aho baturutse cyangwa bagafungwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu ushize akaba yaragize ati: “U Rwanda nta masezerano ayo ari yo yose rwagiranye na Israel yo kwakira abimukira b’Abanyafurika baturutse muri icyo gihugu. Iyi nkuru ntabwo ari amakuru; ni amakuru ya fake.”
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu nkuru zagiye zitambuka byavugwaga ko byemeye kwakira abasabaga ubuhungiro muri Israel ku mpamvu z’inyungu z’ubukungu n’iz’igisirikare nk’uko urubuga trtworld.com ruvuga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu na perezida Kagame baherutse guhurira I Nairobi bagirana ibiganiro, aho byavuzwe ko abayobozi bombi baganiriye kuri iki kibazo.
Nubwo Netanyahu yasohotse muri ibi biganiro atangaza ko igihugu cye kigiye gushinga ambasade mu Rwanda, ibyatangajwe kuri uyu wa Gatanu bias nk’ibishobora gutuma ibi bitazashoboka.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Israel yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo guhatira abimukira 38,000 biganjemo Abanya-Eritrea n’Abanyasudani, kuva muri iki gihugu.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu kimwe na Human Rights Watch bakaba barishimiye ibyemezo bya Uganda n’u Rwanda bavuga ko bishobora kudindiza imigambi ya Israel ahubwo bikayihatira gushaka uburyo bwiyubashye bwo gukemuramo iki kibazo cy’abahasaba ubuhungiro.
Aba bimukira bari muri Israel bakaba bahawe kugeza mu mpera za Werurwe bavuye muri Israel kandi buri umwe akazahabwa itike y’Amayero 2,900.
Abatazemera kuva muri Israel bazatabwa muri yombi, mu gihe hari amakuru avuga ko Netanyahu yasabye umujyanama we mu by’umutekano gutegura umugambi w’uko abamukira batagira ibyangombwa bazirukanwa ku ngufu baburiza indege bambaye amapingu ni biba ngombwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


