Ndagisha inama hano kuri bwiza.com, ku bwanjye mfite ikibazo numva kindemereye cyane, kuko hari ibintu nawe wumva ugasanga ntaho bihuriye n’urukundo.
Abasore b’iki gihe sinzi pe, uwo twendaga kurushinga ubu yahinduye imvugo, ngo ntabwo umuryango unshaka, ngo bambonye nambaye akajipo kagufi.
Nagerageje kumusobanurira ko imyambarire ntaho ihuriye n’umutima w’umuntu, ndetse nanamusobanurira ko biterwa naho ngiye cyangwa aho ndi.
Amajipo magufi n’amakanzu byo ndabikunda ariko ntabwo natinyuka ngo nyijyane gusenga cyangwa kuyambara musuye iwabo, ariko ahandi ndayambara, ndetse nanamusobanuriye ko igihe yumva nayareka, ko nabyubahiriza ariko akareka gukomera ku ibyo ababyeyi bamubwiye.
Ngo ntibifuza ko mbana nawe, ngo nitwara nabi, ngo niyambika ubusa, ngo ndi indaya… mbese nabuze icyo nkora, kuko uyu musore twari tumaranye imyaka myinshi dukundana ndetse numva na nundi musore nkeneye, mu kwezi kwa kane nibwo twari kuzakora ubukwe.
Abasore benshi narabenze nizeye umwana w’umuntu none ndabona agiye kuntaba mu nama mu buryo buntunguye, ikimbabaza kandi ni ukuntu na we yahoraga anshima ngo nambaye neza.
Nabuze icyo nkora! Nkuko mugira abandi nama hano kuri bwiza, nanjye ndabasabye nimumfashe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


