Kagame yibukije Abarundi ko kwivanaho ibibazo cyangwa kubitinya bidashobora kubikemura

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda,yongeye kwibutsa Abarundi ko nta muntu wo hanze uzabakemurira ibibazo ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yari arimo arishyuzwa n’Abarundi bari bitabiriye ikiganiro yagiranaga n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 27 Gashyantare mu gikorwa kiswe “Meet The President” .

Bamwe mu Barundi bari bitabiriye iki kiganiro, babajije perezida w’u Rwanda icyakorwa kugirango ikibazo cy’u Burundi kibonerwe umuti no kugirango ubwicanyi bumaze iminsi mu Burundi buhagarare maze asubiza uko abyumva.

aba2

Umwe muri aba Barundi witwa Thierry yatangiye ashimira perezida Kagame uko u Rwanda rwafashije Abarundi bahungiye mu Rwanda, avuga ko azi neza ko hari byinshi bishinjwa u Rwanda kandi abarushinja ntacyo bafasha, maze amubaza icyakorwa ngo ibibazo biri mu Burundi bibonerwe umuti.

Perezida Kagame yamusubije muri aya magambo: “Ah , igisubizo kiragoye kuko nta bantu bashobora gukemurirwa ibibazo n’abandi bantu. Niyo umuntu yaba afite ubushobozi bumeze bute ntabwo yajya mu Burundi ngo akemure ibibazo by’Abarundi, Abarundi ubwabo atari bo bafashe iya mbere mu gukemura ibibazo byabo, noneho abantu bakabashyigikira kugirango ibyo bibazo bibonerwe umuti.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko aho ipfundo ry’ikibazo riri, ari uko iyo Abarundi bafite n’ubundi inshingano nk’abayobozi , ari bo baba bagomba gufata iya mbere bagakorana n’Abarundi kugirango bashake umuti w’ikibazo, ariko igihe bahakana bavuga ko nta kibazo gihari ahubwo gituruka hanze ari icy’abandi icyo gihe bigorana.

Yakomeje avuga ko hari abagenda bagashinyagurira Abarundi aho kugirango babafashe gukemura ikibazo ahubwo bakabafasha kugirango kibakomerane bababwira ko ikibazo atari icyabo ari icy’u Rwanda. Aha perezida Kagame yakomoje ku mubare w’ingendo zikorwa mu Burundi n’abantu bavuga ko baba bashaka gukemura ikibazo, avuga ko umubare w’izi ngendo wakagombye kuba ukemura ikibazo, ariko ngo ingendo ntizakemura ikibazo.

aba

Ikindi kibazo perezida Kagame yagaragaje gikomeje gutambamira inzira y’amahoro mu Burundi ari uko guverinoma y’u Burundi ishaka gutoranya abo igirana nabo ibiganiro. Yagize ati: “Iyo utangiye gutoranya abo uri buvugane nabo, ..mu kibazo kimeze gutya, ubwo ni ukuvuga ngo kiragumaho ntikirangira.”

Yakomeje avuga ko igikenewe ari ubuyobozi bukorera inyungu z’Abantu buyobora. Yongeyeho ko ikinyoma kitayobora, ndetse ko kwivanaho ibibazo cyangwa kubitinya bidashobora kubikemura ahubwo ari uguhangana nabyo.

Perezida Kagame yavuze ko nk’Abanyarwanda nabo bafite ibibazo byabo kandi bafite uko babikemura, biteguye gufatanya n’abaturanyi cyangwa abandi bavandimwe b’Abanyafurika nabo ibibazo byabo bikabonerwa umuti.

Perezida Kagame ariko yibukije ko nubwo umuntu yaba ari umuvandimwe wawe atagusimbura mu kibazo cyawe ahubwo yagutera inkunga yo kugikemura gusa ariko atajya mu mwanya wawe.

Muri iki gikorwa perezida Kagame yaganirije Abanyarwanda ku iterambere igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho ndetse yerekana n’ibyakozwe kugirango iryo terambere rigerweho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *