Bavandimwe duhurira kuri uru rubuga ndabaramujiye, nitwa Aline, iwacu ni mu ntara y’i Burasirazuba i Rwamagana, ndasaba inama kuri iki kinyamakuru bwiza.com, kandi n’izihatangirwa ziranyubaka.
Nta kiba kidafite impamvu, mama ubu tumeranye nabi, mama ni umupfakazi umaze imyaka igera kuri 12 muri ubu buzima, yatubyaye turi abana batatu ariko ni njye mukuru, umukobwa unkurikira yashatse umugabo.
Mama icyo dupfa ni uko ashaka kunyinjirira mu buzima nk’umwana utazi icyatsi n’ururo, anshakira abagabo nkabanga kuko numva ngomba kubana n’umusore twakundanye.
Uyu mwaka wa 2018, niwo mwaka wanyuma yampange ngo mbe mfite umugabo, nushira ntamufite ngo agomba kunyirukana mu rugo rwe, ngo yashaka akazana umugabo na we akava mu bupfakazi.
Iyo ndebye ahanini, mbona ikimutera kwifuza ko namuva mu maso, ahari mubangamira mu gushaka kwinezeza na we ku giti cye n’umugabo yaba ashaka, mbana na we n’undi mukozi umwe tugira, umuhungu wa bucura we aba ari ku ishuli.
Mungire inama, arambwira ngo nshake umugabo, umusore dukundana uyu mwaka nta gahunda afite hari undi mushinga arimo, muri njye nabuze icyo nkora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


