Umuhanzi Miss Shanel yateye ikirenge mu cya Zari cyo kwambara ubusa kuri internet kandi atwite :REBA-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi nyarwanda Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel, yishyize mu gatebo kamwe n’ibindi byamamare nka Kim Kardashian,Kelly Rowland,Zari Hussein agaragara yambaye ubyo benshi bita nk’ubusa kandi atwite.
Mu rwego rwo kugaragaza ko atewe ubwuzu cyane n’imfura ye yenda kwibaruka, Miss Shanel yabicishije mu buryo butari bumenyerewe ku banyarwandakazi bwo gushyira ku Karubanda amafoto y’inda atwite yayambitse ubusa.

chanel
Ubusanzwe iki gikorwa cy’urukozasoni kikaba kimenyerewe ku byamamare birimo Kim Kardashian,Kelly Rowland,Zari Hussein n’abandi benshi bo ku migabane itandukanye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Miss Shanel yashyize hanze aya mafoto ye atwite, ayaherekesha amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza.
Tugenekereje aya magambo bigaragara ko yashase kuvuga ati ati: “Nshuti , mu mezi make ashize nababwiye ko natangiye umushinga wa album nshya hamwe n’umunyamuzika w’igitangaza witwa Jean Baptiste Ferré.
Nk’uko mubyibonera ariko kuri aya mafoto, ngomba gufata igihe cy’ikiruhuko ngategerezanya ubwuzu umwana wanjye[ …].
Vuba bishoboka nzabagezaho zimwe mu ndirimbo zanjye ariko nkeneye ubufasha bwanyu.”
zari-hassan-platnum-diamond2
Aya mafoto ya Miss Shanel, yafotowe n’umugabo we Guillaume Favier bamaze igihe kirenga umwaka umwe bakoze ubukwe bakaba banitegura kubyarana imfura.
N’ubwo ari ntaho byanditse ko kwerekana inda ku mugore utwite ari icyaha cyangwa ko ari amahano, ariko nanone ni ibintu bitamenyerewe mu muco Nyarwanda dore ko bamwe mu banyarwanda bayabonye babifata nko kwigana imico ya kizungu.
Aya mafoto yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram ndetse ahererekanywa ku bwinshi kuri whatsapp aho abantu batandukanye batabivugagaho rumwe.
Abenshi bemeza ko ibyakozwe n’uyu mugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa bitajyanye n’umuco nyarwanda ndetse bakanabinenga ko ari urwigane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *