Umurundi, Mfumukeko Liberat atorewe kuba umunyamabanga mushya Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uwahoze ari perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa agirwa umuhuza mushya mu bibazo by’Abarundi mu gihe Sudani y’Epfo ibaye umunyamuryango wa 6 wa EAC.
Ibi n;ibimaze kugerwaho mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yateraniye kuri uyu wa 02 Werurwe I Arusha muri Tanzania.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’uyu muryango, Umurundi, Mfumukeko Liberat niwe watorewe gusimbura Umunyarwanda Richard Sezibera, wari uri kuri uyu mwanya kuva kuwa 19 mata mu 2011 ubwo yashyirwagaho n’inama nk’iyi y’abakuru b’ibihugu asimbuye Juma Mwapachu ukomoka muri Tanzania.
Uwahoze ari perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, nawe yatorewe kuba umuhuza mushya mu bibazo by’Abarundi, aho asimbuye kuri uyu mwanya perezida Museveni wari washyizweho n’abakuru b’ibihugu bya EAC ngo afashe mu gushaka uko yahuza abatavuga rumwe mu Burundi.

Igihugu cya Sudani y’Epfo nacyo nyuma yo kumara igihe gisaba kuba umunyamuryango wa EAC, kuri uyu wa 02 Werurwe cyemerewe, kuri ubu isoko ry’uyu muryango rikaba ryujuje miliyoni 160 z’abaturage.
Muri iyi nama kandi hatangirijwemo passport nshya ikoranye ubuhanga izajya ikoreshwa mu karere bise New Generation International East African e-Passport!
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Liberat Mfumukeko, yashimiye abakuru b’ibihugu bamuhaye amahirwe yo gukorera umuryango nk’uko yabigaragaje kuri twitter ye.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



