Abasirikare 40 b’u Rwanda boherejwe mu myitozo muri Bangladesh

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 40 b’u Rwanda boherejwe mu myitozo izamara ibyumweru bitatu muri Bangladesh. Ibihugu 40 nibyo biteganyijwe kwitabira iyi myitozo.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda (RDF), iyo myitozo izatangira ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 12 Werurwe 2018. Abasirikare 780 boherezwa na Loni mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazaturuka mu bihugu 40 byo ku migabane itandukanye bakaba aribo bateganyijwe guhurira muri Bangladesh muri iyi myitozo yiswe “SHANTI DOOT 4”.
Intego y’iyi myitozo ngo ni ukongerera ubumenyi aba basirikare ba Loni boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse banasangizanya indangagaciro z’umuco w’ibihugu bakomokamo.
Mu mpanuro aba basirikare bazaba bayobowe na Lt.Col Theodore Gakuba bahawe n’umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka,  Lt. Gen Jacques Musemakweli, mu kigo cya Gisirikare i Gako, ku wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2018, yabasabye gukomeza kugaragaza disipuline isanzwe iranga ingabo z’u Rwanda RDF ndetse no kuba b’ ambasaderi beza b’u Rwanda mu gihugu bazaba bagiyemo.
Yagize ati “Umuco wacu by’umwihariko nka RDF ugomba kuzaturanga muri iyi myitozo,… mugomba kwitwara neza cyane kandi mukubaha amahame agenga RDF mu byo muzaba mukora byose,…”.
Yakomeje abasaba kuzamurikira ibindi bihugu bizitabira umuco mwiza w’Abanyarwanda.

aabang 2
Lt. Gen Jacques Musemakweli yasabye aba basirikare kuzarangwa na Disipuline isanzwe iranga RDF

abang 3
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *