Uko imyaka igenda ishira indi ikaza, umuziki ugenda utera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hagenda havuka ingoma nshya (Beats) ndetse n’ibitekerezo bishya bihuzwa n’izo ngoma hanyuma abatunganya umuziki (producers) bakabihuza bikabyara indirimbo iyunguruye.
Umuziki ugenda waguka ku buryo umwaka ushira muri habonetse impano zitandukanye, buri wese agambiriye gukora ku buryo ahaza abamwumva ndetse usanga buri wese aba yemeza adashidikanya ko yifuza kuyobora bitewe n’injyana abarizwamo cyangwa akora, ibi bisa nkaho bibasaba imbaraga z’umurengera kugirango bemeze ababakurikira ko bashoboye.
Muri iyi myaka hari ibihangano bitandukanye bishyirwa hanze bigakundwa ku buryo budasanzwe nyamara wakumva neza amagambo akubiyemo ukabura icyerekezo cyangwa ubusobanuro bwayo, ahubwo ugasanga amenshi (amagambo) agize icyo gihangano ahembera ubusambanyi cyangwa ari amagambo adasanzwe mu muco nyarwanda.
Mu Rwanda hejuru ya 60% usanga ari urubyiruko, bivuze ko indirimbo nyinshi zikorwa nta washidikanya kuvuga ko abazikora baba batekereza kuri iri janisha rya 60% kuko usanga amagambo aba ari muri izo ndirimbo aba akunzwe cyane, nyamara urebye neza usanga ayo magambo aba ahembera ubusambanyi.
Hari zimwe mu ndirimbo turi bugende tufatiraho urugero mu kwerekana amwe mu gambo akunzwe gukoreshwa n’ubwo uyumva asa naho azimije ariko uko ugenda urushaho kuyumva ugenda usobanukirwa.
Igitabo ya Bull Dog

Mu gitero cya mbere hari aho agira ati”… ni cyagikumwe, yego twateye ku bwambure ndi kumwe n’ubwambure tujye mu cyumba twidagadure….”
Like that ya Marina

Uyu mukobwa wamamaye nka Marina nawe yagiye aririmba amagambo yateje urujijo mu bakunze kumva indirimbo ze, urugero nko mu ndirimbo ye yise ‘Like that’ yumvikana agira ati”…nkoraho unyumve, ndwumve….utuma mvuga shubilubilu…oya! si ndibuhakane nyemerera ubinkorere umubiri ku wundi…”
Charly na Nina

Aba bakobwa barakunzwe cyane mu Rwanda, bazwiho kuririmba amagambo asa n’akarishye ku buryo uyumva ashobora gutekereza cyane, mu ndirimbo “Face to face” hari aho bagira bati “….face to face, back to back, dances avec moi (x2) juste, toi et moi .. touches moi et puis caresses- moi” hari naho mu ndirimbo nshya yabo yitwa ‘try me’ baririmba bati “nta wundi ungeza muri iryo juru nkibagirwa iryo joro”
Umuraperi Jay c

Mu ndirimbo nke Jay-C yakoze humvikanamo amagambo akomeye, aho we adatinya kwerura, urugero ni nko mu ndirimbo yakoze igakundwa ku buryo budasanzwe yitwa “isugi” hari aho agira ati “…erega na we byakubaho wamugeza mur ugo ugasanga n’agakecuru mu myaka uramuruta, mu gitanda aruta nyina, njyewe ndasahaka kubanza kumwumva” ndetse mugenzi we Bafatanyije muri iyi ndirimbo, BullDog atangira agira ati”gute utazi imbo…kandi uhora horo…nakumva ukava …tezamo mbihondemo, vayo”
Oda Paccy

Uyu muraperikazi ufite umwana umwe yabyaranye na Lick Lick, gusa kuri ubu batakibana ahubwo yitegura kurongorwa n’undi mugabo ukiri ibanga, kugeza ubu Oda Paccy yumvikanye mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz yitwa “Touch my body” aho atangira agira ati “…bebe i wanna kiss you too, i wanna touch you, just i want to spend my time with you, yeah! tubigenze gake, ba utegereje gato ndaje twanzure ” ugenekerereje mu kinyarwanda yagize ati”nanjye ndashaka kugusoma, nanjye ndashaka kugukorakora” aya ni amagambo ashobora gutera umususu uwayumva bitewe nuburyo yakoreshejwemo.
Knowless Butera

Knowless ubu ni umufasha wa Ishimwe Clemen,t mu gihe yari akishakisha mu muziki yumvikanye mu ndirimbo zitandukanye, gusa iyaje kumuzamura cyane ni iyo yise “nkoraho” iyi yayiririmbyemo amagambo wasanganga urubyiruko rw’inshi ruyahoza mu kanwa, ndetse iyi ndirimbo yanamufashije mu marushanwa ya Primus Guma Guma, aho yagiraga ati “egera hino ngwino unyegere, egera hino ngwino umbyinishe… egera hino ngaho nkoraho…nkoraho unkure mu bwigunge ….”
Indirimbo zagiye zumvikanamo amagambo akarishye ku buryo atuma abumva izo ndirimbo bayatindaho, ni nyinshi gusa izo ni zimwe twagerageje kubakusanyiriza, gusa umuntu yakwibaza igitera abahanzi kuririmba indirimbo nk’izi mu gihe hari byinshi bavugaho kandi byagirira rubanda akamaro.


