Zeid al Hussein arashinja bamwe mu bayobozi mu Burayi kurangwa n’ivangura

Sangiza iyi nkuru

Zeid Ra’ad al Hussein ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu arashinja abayobozi ba bimwe mu bihugu by’I Burayi kwanga abanyamahamha no kugira ivangura rishingiye ku ruhu.
Bwana Zeid al Hussein akaba yatunze urutoki Minisitiri w’Intebe wa Hongriya, Victor Orban, kubera amagambo yavuze ku kwivanga kw’amoko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

36521639 303
minisitiri w’Intebe wa Hongria, Viktor Orban, ushinjwa amacakubiri

Yakomoje kandi kuri Minisitiri w’Intebe wa Pologne yamagana amagambo aherutse gutangaza asa nk’ayegeka ku Bayahudi kugira uruhare muri jenoside bakorewe.
Yatanze umuburo asobanura ko intambara zikomeye zabaye mu myaka ijana ishize zitatewe no gupfa amafaranga cyangwa ubutaka, ahubwo zatewe no kwirengagiza uburenganzira bwa muntu.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 
 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *