Abahanga bavuga ko kuba mu rukundo ari irushanwa riba byiza iyo uharaniye gutsinda iteka ukazirikana ko hari ingingo zimwe na zimwe zagufasha guseruka gitore imbere y’uwo murubanyemo.
Bimwe mu byo uba usabwa kugirira umukobwa mu kundana ukarushaho kumutwara roho harimo:
Gutaka ubwiza bwe kandi ukabimubwira
Buri mukobwa akunda kubibwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura no kugaragariza umukunzi ibyishimo bimurimo.
Igihe muri kumwe ukaba hari ikintu urimo kuvugana n’undi mukobwa haba amaso ku maso cyangwa se kuri telefoni, ukirangizanya na we hita ufata akaboko umukunzi, umusome ubundi umwiyegereze hanyuma mwikomereze ibyo mwari murimo. Bituma anezererwa agatangira no kumwenyura kuko bimwereka ko wari ukimwitayeho.
Kwitabwaho akabibona:
Gerageza ku buryo imvura nigwa muri kumwe umusoma. Iki ngo ni ikintu abakobwa bakunda kandi kikabanezeza bikabagaragaraho.
Muhe umwanya igihe cyose agukeneye
Umukobwa wese aho ava akagera akunda umusore umtega amatwi akamuha umwanya usanga y’umva ari wowe yikundira kurusha abandi.
Jya umushimira kuri buri kimwe akugeneye
Niba aguhaye impano ku munsi mukuru runaka, yifate umubwire wishimye ko uyikunze kandi ko yakunejeje kabone nubwo waba wabonye nta gishya ariko ngo kubimubwira biramushimisha akumva ko ataruhiye ubusa.
Niba yifuje ikintu kandi ukaba ugifite hita ukimuha azishima.



