Pasiteri yampanuriye ko mbonye umugabo, ansaba gutanga ishimwe ry’ibihumbi 500, ubu namenye ko ari imitwe we n’umusore bankinnye- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Yesu ashimwe bene data, nitwa Olive [ryahinduwe] iwacu ni mu murenge wa Gatenga ariko si ho mvuka, nkana nsengera muri rimwe mu matorero akorera mu mujyi wa Kigali.
Ndi umufille-mere ukuze, imyaka yanjye nirinze kuyivuga, ariko ntabwo yari yarenga 40, nkaba mfite umwana umwe w’umuhungu ugiye kuzuza imyaka 7.
Mu by’ukuri nubwo nabyaye, nta mugabo ngira, mfite akazi kanjye kantunze, ndikorera kandi business yanjye iragenda neza cyane.
Umuntu w’inshuti yanjye kuko yari azi ko nshaka umugabo cyane, yaraje aranyegera ati uzaze nkwereke ahantu tujyana gusenga, ati hakorerwa ibitangaza, ndemera tujyanayo.
Nasengeyeyo inshuro nyinshi, kera kabaye mpamaze nk’amezi atatu, nibwo Pasiteri ntavuze izina yagize ati ‘ubonye umugabo’ iryo jambo na njye ndisamira ejuru.
Nibyo koko muri iyo minsi hari umusore nawe ukuze waje iwanjye guhaha aho ncururiza, amvugisha neza, agiye gutaha aranshimira ku bwa serivisi nziza nari muhaye.
Yagiye agaruka, nyuma akajya anampamagara ambaza niba ibyo ashaka bihari, rimwe na rimwe akohereza n’umukozi akaza kubifata, mbese tuba inshuti, na njye nti ‘umugabo namubonye pe’!.
Hagati aho, ubwo urukundo rwasaga nkaho rushyushye, nibwo nagiye gusenga Pasiteri ati, Imana yavuze ngo nintange ishimwe ry’ibihumbi 500, rwose ntabwo naciye ku ruhande, bwarakeye ndayatanga kuko sinarinyabuze, kandi n’icyo nayisabaga nabonaga cyarabonetse.
Ntavuze byinshi, wa musore twarakomeje, bigera naho kwinjira mu rukundo neza, dupanga uko twabana, akambwira ko umwana mfite nta kibazo tuzamurerana n’abandi, aho twari tugeze ubu, ni hahandi twaganiraga iby’ubukwe gusa.
Hari akantu kamwe katumye ngira amakenga, biba ngombwa ko nkora ubushakashatsi, naje gusanga umusore aziranye cyane na wa mupasiteri, nkurikiye nza no gusanga ahubwo uwo nitaga umusore, afite umugore n’abana babiri, menya ko n’ibyo bankoraga byose babiziranyeho.
Uwo musore yari andimo amadeni, akiyongera ku bihumbi byanjye natanze, mbese ntababeshye, ibyambayeho ni akumiro, ntabwo narinzi ko abatekamutwe bariho, gusa wenda ntacyo byahungabanyije ku byanjye, ariko iyo ntaba maso vuba, bari kumaraho amafaranga.
Nk’uko bwiza.com tuyikunda, na njye ndifuza ko mungira inama, ntabwo nkeneye ngo abasore bampamagare, kuko ntabwo ndi muri nshaka umukunzi, icyo mbisabira ni inama.
Ese uyu mupasiteri murege ansubize ayanjye, gusa uwambeshyaga urukundo afite umugore n’abana babiri we, sintukanye ariko nahise mufata nk’imbwa, nta n’icyo namukurikiranaho kuko amadeni andimo si menshi cyane. Mungire inama nkore iki?
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *