Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Ku umugoroba wo kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyoseze Gatolika ya Cyangugu waguye mu Bitaro biherereye Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi ari muri Koma.
Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu. yitabye Imana yari amaze igihe arwaye, aho bivugwa ko yari arwaye kanseri, Musenyeri Bimenyimana yahawe  Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997, akaba yari amaze  imyaka 37  ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *