Musenyeri Bimenyimana ntiyigeze yifuza kugwa ishyanga ( Sinshaka kuzaza mu isanduku, nzagwa iwacu)

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma no gushyingura umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Bimenyimana Jean Damascene, ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, hatangajwe ko mu burwayi bwe yari amaranye imyaka myinshi, atigeze yifuza kuzagwa ishyanga.
Mgr Bimenyimana Jean Damascene yapfuye ku wa 11 Werurwe 2018, afite imyaka 65 y’amavuko, akaba yarashizemo umwuka nyuma y’iminsi mike avuye i Nairobi muri Kenya kwivuza uburwayi yari amaranye imyaka myinshi bwa kanseri yo mu maraso.
Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, ababanye na we bagiye bagaruka ku mateka ye n’ibikorwa byiza byamuranze mu myaka 21 yamaze ayobora iyi diyosezi. Dr Sr Beatha Murekatete, wamubaye hafi mu burwayi bwe, yatangarije imbaga ko yahoraga asaba Imana ngo ntazagwe ishyanga. Ngo aho yagiraga ati “Sinshaka kuzaza mu isanduku, nzagwa iwacu”.
Muri uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose, umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuvugizi w’Inama y’Abepiskopi,  Mgr Rukamba wanayoboye igitambo cya misa, yavuze ko ubuzuma bwa Mgr Bimenyimana bwari urugero kuri buri musaseridoti n’umukiristu wese muri rusange.
Abo mu muryango we bavuga ko bazahora bamwibukira ku isuku, kubahiriza igihe, kwicisha bugufi, kutizirika ku iby’isi,  kugira ukuri, kujya inama, gukorera mu mucyo n’ibindi.
Mgr Bimenyimana Jean Damascene yashyinguwe imbere mu Kiliziya hafi ya alitari aho ngo yihitiyemo, muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu, nk’uko biteganywa ko iyo umwepisikopi apfuye ashyingurwa muri Katederali ye.
gh5
Gushyingurwa mu Kiliziya imbere, ngo bisobanuye ko umwepisikopi na katederali ari indatandukana, ko niyo apfuye agomba kuruhukira muri ya katederali nk’ikimenyetso cy’ubumwe.
Musenyeri Bimenyimana yavutse ku wa 22 Kamena 1953, i Bumazi, muri Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. yahawe Ubupadiri ku wa 6 Nyakanga 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo.
Musenyeri Bimenyimana yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepisikopi ku wa 16 Werurwe 1997, itariki yanashyinguweho.
gh4
gh Gh2 gh3
gh6
gh7
 
muse
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Amafoto: Igihe.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *