Muraho neza bakunzi buru rubuga duhuriyeho twese; nifuje gutanga igitecyerezo cyanjye nagisha n’inama kuko hari byinshi ntasobanukirwa byerekeranye n’amabanga y’urugo.
Ndi umudamu ubyaye rimwe, mfite umwana w’imyaka itatu, nkaba maze imyaka ine mbana n’umugabo. Njya numva bavuga ngo abagore turarangiza ariko njyewe sinzi ngo bigenda bite.
Nagerageje no gufata nimero yabigishaga kuri radiyo ngo nzababaze, nkahamagara bikanga, ikindi kandi n’umugabo wanjye nta bucakura agira wenda na we ngo abe yasobanuza none ubu mfite amatsiko nabuze uwansobanurira.
Muri iki gihe abantu barahindutse ushobora kwizera umuntu ngo ugiye kumugisha inama akaba yasubira inyuma akansenyera, niyo mpamvu nanga kugira uwo mbaza mu baturanyi cyangwa abo nita inshuti zanjye.
Mungire inama kuko nabonye hano aribwo buryo bunyoroheye kugirango ngire byinshi menya, ese iyo umugore arangije azana amasohoro nk’ay’umugabo? Murakoze nzajya nkomeza ndebe ahagenewe ibitekerezo (Comments) ndebaho inama mwangiriye.
Imana ibahe umugisha kandi ntimunseke n’ubwo mutanzi kuko kubaza bitera kumenya, kimwe n’uko wasanga hari abo duhuje ikibazo.



