Hussein Radjabu yagizwe umuyobozi wa FOREBU igamije guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Hussein Radjabu wabaye umuyobozi w’ishyaka CNDD- FDD imyaka myinshi, nyuma akaza kwitandukanya naryo, yagizwe umuyobozi w’umutwe wa FOREBU uvuga ko ugamije kuvana ku buyobozi Perezida Nkurunziza.
Ibi byatangarijwe mu mwiherero w’abarwanashyaka ba Forebu wabaye ku wa 23 Werurwe 2018, akazajya akorana na diregiteri mu bya politiki ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo, batatangaje amazina ariko bita ko afite ipeti rya jenerali.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bujumbura news, uyu mutwe utangaza ko wagiyeho mu 2015, ugamije guharanira ko amasezerano y’i Arusha abungabungwa kimwe n’Itegeko Nshinga.
Uvuga ko Perezida Nkurunziza n’abo wita agatsiko ke, batigeze bubahiriza iby’aya masezerano, by’umwihariko ngo ubwo yiyamamazaga kuri manda ya gatatu, mu 2015.
Muri Mutarama 2016, nibwo FOREBU yasohoye itangazo ko Gen. Major Godefroid Niyombare wigeze kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015,  wamushyizeho ngo awubere umuyobozi.
Muri Kanama umwaka ushize nibwo Hussein Radjabu  yari yahakanye avuga ko atari umuyobozi wa FOREBU, ubwo raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye yavugaga ko imitwe yitwaje intwaro irimo n’iyo mu Burundi, ifite uruhare mu guhungabanya umutekano wa Congo, Hussein Radjabu bivugwa ko akuriye FOREBU, ivugwa muri iyi raporo.
Uyu mugabo ni umunyapolitiki uzwi cyane mu Burundi ndetse na Leta iriho ihora yikanga, ni umunyapolitiki ufite amateka menshi ndetse wanakoranye bya hafi na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakiri mu ishyamba na nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi.
Mu ijoro ryo ku ya 1 Werurwe 2015, nibwo Radjabu yatorotse gereza ya Mpimba yari afungiyemo, byatangajwe ko yajyanye na bamwe mu bagororwa ndetse n’abarinzi ba gereza. Yari amaze imyaka 7 afunze muri 15 yari yarakatiwe n’urukiko.
Kuva yatoroka agahunga, aho aherereye ntabwo ahatangaza dore ko byagiye binavugwa ko yaba ari hamwe na Gen Niyombare, washatse kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *