Umuyobozi w’akarere ka Mbarara muri Uganda, Robert Kakyebezi yavuze ko Perezida Museveni aha umwanya abanyamahanga baza biyitirira abashoramari kandi nta ho batandukaniye n’abacuruzi b’abanyagihugu.
Ibi yabitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye urubyiruko rwamubajije mu imurikagurisha ryabereye muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Mbarara ku wa 28 Werurwe.
Ikinyamakuru Chimp Reports kiratangaza ko abanyeshuri batandukanye b’abacuruzi bamubajije ikibazo cy’uko abacuruzi biganjemo abahinde baza mu gihugu nk’abashoramari kandi mu byukuri nta kinini barusha abagande cyangwa se ugasanga bari ku rwego rumwe. Bati “Yewe hari n’abataragera ku rwego rw’abacuruzi b’abaganda”.
Kahwa ni umunyeshuri wiga muri iyi kaminuza. Aragira ati “Nkora ubucuruzi bw’amatelefone kimwe n’umunyamahanga ukora ubucuruzi nk’ubwange kandi afite urushoro rw’amashiringi miliyoni zitarenze 15 ( Shs 15,000,000), ese koko uwo ni umushoramari cyangwa arashaka ubuzima?”
Kakyebezi yamusubije ko abanyamahanga bahawe intebe mu migi itandukanye harimo na Mbarara. Yongeyeho ati “Baza biyita abashoramari, Perezida na we akabaha uburenganzira bwo kudakorwaho.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko atarwanyije abashoramari, ariko umushoramari yakabaye uwa nyawe. Ngo ntibikwiye ko ubunza ibicuruzwa mu mihanda na we yitwa iryo zina.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


