Mu gace ka San Bruno, gaherereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya Californiya harasiwe abantu bane. batatu bakomeretse cyane, undi umwe ari nawe nyirabayazana ahasiga ubuzima.
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, nibwo umugore witwa Nasim Aghdam yarashe amasasu menshi muri uyu mujyi, hakaba ari hafi y’icyicaro cya Youtube, ubu polisi ikaba itaratangaza imyirondoro y’abarashwe .
Umuvugizi w’igipolisi i San Bruno avuga ko barimo kuvura ibikomere by’abakomeretse batatu by’umwihariko ko bashobora kuba ari abakozi ba Youtube.
Ikinyamakuru ABC7 News cyo gitangaza ko uyu mugore na we yari asanzwe akoresha Youtube, yacishagaho video n’ibindi. Mu kwezi gushize ngo abasuraga urwo rubuga rwe bakaba baragabanutse cyane.
Umuyoboro (Youtube channel) wa Nasim Aghdam, wari ufite subscribes zisaga 9,000,000. Mu gihe ngo uyu muyoboro we ngo utakoraga neza nka mbere, ngo mu minsi ishize akaba yaranditseho amagambo agaragaza uburyo ngo mu bihugo byose hakiri abanyagitugu, batagira ukuri, bakora ibyabo bagamije inyungu zabo bwite, bagashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bo baharanira inyungu zabo,….”.
Uyu mugore ngo akaba yaranifashishije amwe mu magambo yakoreshejwe na Adolphe Hitler, acyurira abo yashakaga kubwira, bicyekwako ari abayobozi ba Youtube.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



