Mu Bushinwa hagiye kubera inama yo gushaka ingamba zafasha abatuye isi kuva mu ubukene

Sangiza iyi nkuru

Inama yitiriwe umujyi wa Boao u Bushinwa buzakomeza kugaragazamo ingamba bufite mu gukura abatuye isi mu bukene. Akaba ari n’uburyo bwo gukomeza kugaragara nk’igihugu cy’igihangange binyuze cyane mu bikorwa bihindura imibereho y’abatuye isi.

Inama ngarukamwaka ya Boao yo muri Asiya (Boao Forum for Asia) ihuza abayobozi bakomeye mu bihugu byo muri Asiya n’iyindi migabane itandukanye ku isi, muri rusange, hamamijwe iterambere no gukura abaturage mu bukene n’imibereho mibi.

Perezida Xi Jinping
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa

Muri uyu mwaka, Boao Forum for Asia izaba kuva tariki 8 kugeza tariki 11 Mata 2018, ikazafungurwa ku mugaragaro na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa. Uyu muyobozi uri mu bavuga rikijyana ku isi, asanzwe yitabira iyi nama ikomeye kuko iyi ari inshuro ye ya kane kuva yaba Perezida w’u Bushinwa, aho yagiye agaragaza ko adateshuka ku ntumbero y’igihugu cye yo kuba igihangange binyuze mu bikorwa byiza bihindura imibereho y’abatuye isi.

Ibiganiro muri iyi nama byibanda ku ngingo 5 nyamukuru zibumbatiye iterambere, ari zo ubukungu, ubuhahirane, ubufatanye, imibereho y’abaturage n’ibidukikije. Iyi nama ibera mu mujyi wa Boao mu Bushinwa ari nawo witiriwe iyi nama.

Pierre Picquart

Umufaransa Pierre Picquart, inzobere mu by’u Bushinwa, avuga ko ibikorwa nk’ibi birangajwe imbere n’u Bushinwa, byatumye kugeza ubu iki gihugu ari icya mbere ku isi mu kurandura ubukene bukabije mu gihugu imbere ku kigero cya 95% ndetse abasaga miliyoni 800 bo bakaba baravuye mu bukene bworoheje bagera mu cyiciro cy’abishoboye, ndetse muri 2020 Perezida Xi Jinpin yihaye icyerecyezo cyo kuzakura abaturage bose mu bukene, ari nako bakomeza ibikorwa byo gushyigikira no gutera inkunga ibihugu by’amahanga cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere naho bahindura imibereho y’abaturage babyo bibanda mu buzima, uburezi, kubona amacumbi aboneye n’imibereho myiza muri rusange.

u Bushinwa bwateye imbere

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *