Bamwe mu bahinzi b’icyayi ba ‘The villageois Umacyagi’ bagihinga mu mirenge 10 y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko uburyo bahabwa mo amafaranga ku musaruro w’icyayi cyabo bibahombya, aho bayishyurwa inshuro 2 gusa mu kwezi.
Ubwo Bwiza.com yasuraga aba bahinzi mu mirima y’icyayi, bayitangarije ko nubwo Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo umuhinzi w’icyayi atere imbere, bigatuma bamwe mu bari batangiye kukirandura bateramo amashyamba n’indi myaka, babihagarika, ariko inshuro bafatamo amafaranga zagiye zibabangamira cyane bigatuma n’umusaruro ugabanuka.
Umwe muri bo yagize ati ’’ uburyo duhabwamo amafaranga ku musaruro bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa nziza ku buhinzi n’iterambere ryacu ndetse no ku madovize igihugu cyinjiza avuye muri ubu buhinzi.
Nk’ubu duhabwa amafaranga inshuro 2 mu kwezi,hagati no ku mpera z’ukwezi kandi twe turi abaturage bacyihingira mu mirima dufitemo n’abahinga ku buso buto babona udufaraga duke, bigatuma kubona amafaranga duhemba abasoromyi n’abandi bagikorera n’andi yakagombye kudukura mu bukene atabonekera igihe bikatubera imbogamizi.’’
Mu nama y’inteko rusange y’aba bahinzi iherutse guterana harimo n’abahagarariye uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ruyabaha, iki kibazo cyafashe umwanya muremure, hafatwa umwanzuro wo kuvana ku minsi 15 amafaranga umuhinzi yayaboneraga ho, akajya ku minsi 10.
Munyaneza Patrice,umuyobozi wa The villageois Umacyagi yabwiye Bwiza.com ko iki cyemezo gifashwe nyuma yo kumva ibibazo n’ibyifuzo by’abahinzi, kikaba kigiye gukemura bimwe mu bibazo byari bikibabangamiye.
Ati “ni ikibazo cyumvikana rwose kandi cyabangamiraga n’umusaruro muri rusange mu bwinshi no mu bwiza, kuko wasangaga umuhinzi yumva uruganda ruzamuhemba nyuma y’iminsi 15 ntiyite kuri ubu buhinzi neza, bigatuma icyayi gikura cyane ntigitange umusaruro ukenewe na Leta ikahahombera”.
Ndaribitse Médiatrice, umunyamabanga mu nama y’ubuyobozi y’impuzamahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, avuga ko ibyemezo byose bizamura imibereho y’umuhinzi w’icyayi bizakomeza gufatwa kugira ngo agire imibereho ishimishije, bahereye ku giciro kigenda kizamuka.
Koperative “Thé villageois Umacyagi” igizwe n’abanyamuryango 4032 bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 734,6 aho kugeza ubu basarura toni 8,5 kuri hegitari, intego ikaba iyo gusarura toni 12 kuri hegitari muri 2020.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


