Icyamamare muri muzika muri Tanzania ndetse na Afurika y’uburasirazuba, Ali Kiba ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buraba mu cyumweru gitaha, abifashijwemo na zimwe mu nshuti ze n’abavandimwe. Ubu bukwe buzabera i Mombasa mu gihugu cya Kenya.

Bamwe muri izi nshuti ze harimo umukinnyi wa filimi, Esha Buheti, Zabibu(mushyiki we) n’abandi batandukanye bamaze gusesekara mu mugi wa Mombasa kuri gahunda yo gufasha inshuti cyangwa se umuvandimwe. Ku rubuga rwe rwa Instagram, Ali Kiba yashyizeho ifoto y’itsinda rimaze kugera muri Kenya.
Amakuru dukesha ikinyamakuru, The Star cyo muri Kenya aravuga ko ubu bukwe bushobora buzitabirwa n’abantu bakomeye nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, Jakaya Kikwete n’umuyobozi wa Mombasa, Ali Hassan Joho.
Ubu bukwe bwa Ali Kiba na Amina Khalef buzabera muri Diamond Jubilee hakunze gutegurirwa ubukwe bw’abantu bakomeye, ku wa 26 Mata 2018.

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


