Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi kuri uyu wa gatatu, itariki 18 Mata 2018 yasohoye itangazo rimenyesha Umunyarwandakazi, Nkomeza Christine ko adakenewe ku butaka bw’u Burundi ahabwa amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu nyuma yo gukekwaho ibikorwa biteye amakenga.
Uyu munyarwandakazi akaba yemerewe gusohoka mu Burundi akaba yakwerekeza mu kindi gihugu ashaka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko uyu yakoraga ibikorwa by’amasengesho mu ibanga ndetse ngo akabonana n’abantu b’abanyamahanga bituma akekwaho imigambi itari myiza.

Iri tangazo rikaba risoza rimenyesha abayobozi ku rwego rw’intara, umujyi, komiseri mukuru w’igipolisi cyo mu kirere, abashinzwe imipaka n’abanyamahanga, gukora ibibareba iki cyemezo kigashyirwa mu bikorwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


