umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip-Hop Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfani yakomoje ku nzira yanyuzemo itoroshye kugirango abe ageze aho ageze ubu doreko ari no kurutonde rw’abahanzi icumi bagomba guhatanira igihembo rukumbi cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8rizatangira muri Gicurasi.
ni mukiganiro yagiranye na isango star ubwo yaganirizwaga kubuzima bwe bwamuranze ndetse n’inzitizi yahuye nazo kuva atangiye umuziki Khalfani yavuze bitari bimworoheye nagato doreko akenshi yatahaga Kimironko n’amaguru yaraye kuri sitidiyo (Studio) bamwemereye kumukorera indirimbo nyamara bikarangira atahiye aho.
Yagize ati”…Narimvuye muri gumaguma mbekinga BullDog hari ukuntu umu producer yambonaga akambwira ngo uzaze ngukorere indirimbo nkagenda nabaga mfite nka 500frw ku mufuka ngafata bus nkagera kuri studio nkasanga ari gukorera undi muntu akambwira ngo butegereje.. saa moya, saa mbiri,….saa tanu, saa sita kandi bus zicyo gihe zarangiraga mu muhanda saa tatu… nkaba ntashye namaguru kandi ntanicyo bankoreye”
Khalfani kandi yakoje avuga ko ibyo byose byamubayeho ari isomo rikomeye doreko abamuhobagizaga ubu bamwakira neza .Gusa yanagarutse kubintu nka 3 adateze kuzibagirwa nagato aho yagarutse kubantu bamwizezaga ibitangaza nyamara ntanicyo yabasabye, abamwise imbwa kandi ari umuntu ushoboye ndetse n’ibihangano bye yakoze kugeza ubu atazi aho bibarizwa kubwo kuzimizwa naba producer batamuhaga umwanya.
Yagize ati ” mubyukuri mu bintu ntakwibagirwa harimo abantu bampaga promesse ntibayinkorere kandi ntaniyo nabaga nabasabye icyakabiri n’ibikorwa byange nabiriye irengero icyagatatu ni abantu banyitaga imbwa”
Ibi byose abitangaje nyuma yaho yitegura kuzenguruka igihugu aririmbira abafana be mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba kuncuro ya 8
Khalifani yatangiriye umuziki mu itsinda rya Home Boys nyuma abarigize baza gushyirwa muri Tuff Gang na Jay Polly. Abandi bahanzi bari barigize bashinze irindi ryitwa Stone Church.

Yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki ubwo yakoranaga indirimbo na Bulldogg na Fireman bise “Uvutse Ni Inde”, mu mwaka wa 2013 ubwo aherekeza Bull Dogg amufasha kuririmba (Backup singer) mu irushanwa rya PGGSS3, ari nabwo benshi batangiye kumumenya.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



