Umupolisi w’Umurundi uherutse gufatirwa mu Rwanda yasinze agasubizwa iwabo yahise aruhukirizwa muri kasho nk’uko amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi ivuga.
Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije abayobozi b’I Burundi umupolisi witwa Irakoze Theogene wari wambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko akinjira mu Rwanda.
Icyo gihe igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko uyu mupolisi ukorera muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke yibeshye akinjira mu Rwanda kubera ubusinzi
Amakuru ava mu Burundi aravuga ko nyuma yo gushyikirizwa u Burundi, uyu mupolisi yaruhukiye muri kasho ya polisi yo mu Ntara ya Cibitoke.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


