Indagu za Nyirabiyoro wapfuye atabwiye umwami Kigeli intsinzi

Sangiza iyi nkuru

Kigeli  Rwabugiri amaze kwima ingoma  ahayinga mu mwaka wa 1800, igihugu cyahuye n’ibibazo, aho Nkundiye wa Kabega yari yarigometse ku butegetsi maze yigarurira igice cyo ku Ijwi, ndetse no  mu Ndorwa hamwe no  mu Bunyabungo barigometse.
Ni bwo rero Kigeli Rwabugiri  ubwo yiteguraga gutera Ndorwa , Ijwi ndetse n’Ubunyabungo, yahamagaje Nyirabiyoro ngo amushakire intsinzi y’urugamba yari agiyemo rwo kugarura utwo duce.
Nyirabiyoro yabayeho ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri wari umaze  kwima ingoma asimbuye se Mutara  Rwogera. Nyirabiyoro rero akaba yari umunyarwandakazi wari uzwi ho kugira ubuhanga mu kuragura ndetse akaba yari n’umupfumu w’umuhanga.
Kigeli  Rwabugiri ndetse na Nyirabiyoro bicara ahiherereye amubwira indagu. Nyirabiyoro ati  :” Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru.”Amubwira byinshi ndetse n’amajya n’amaza  ati  ” ingoma bidatinze izahinduka ndetse n’abana bawe  Rutarindwa na Musinga bazarwanira ingoma bicikire ku Rucunshu”.
Ibyo rero Nyirabiyoro yavuze byabaye impamo, dore ko ahayinga mu mwaka wa1896  Rwabugiri amaze gutanga Mibambwe Rutarindwa yimye ingoma, maze  bamutsindira Kanjogera ngo amubere umugabekazi, Kanjogera akaba yari Nyina wa Yuhi Musinga  maze afata izina ry’ubutegetsi yitwa Nyiramibambwe.
Nyiramibabwe rero akaba yari afite basaza be Kabare na Ruhinankiko maze bagambana kwambura ingoma Mibambwe Rutarindwa maze bakayiha mwishywa wabo Yuhi Musinga. Ni  nako byaje kugenda rero mu ntambara yo ku Rucunshu ubwo bicaga Rutarindwa maze bakimika Yuhi Musinga, nyina aba umugabekazi yitwa Nyirayuhi.
Nyirabiyoro yongeye kuragurira Kigeli Rwabugiri iby’imyaduko y’abazungu n’ibizawukurikira byose. Nyirabiyoro yagize ati:” Nyangufi azambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu  Marangara. Yongeraho ko Nyangufi azicwa na Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ibirenge ruzatera u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka ari menshi.”
Nyirabiyoro Ati :” koko uri Kigeli kigera ikirenge mu cya Rwogera. Uragura inkiko, uganza u Murera, uraguza mu Bushubi no mu Bushugi,uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagutura amahoro, urarwagura u Rwanda Nyamara urakorera ubusa.”
Nyirabiyoro yongezamo ati :” Rwabugiri, yireke Rusine yonke, rusine rw’inkike ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri? Dore hazaza abagabo b’urutuku rwera , bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye, bazakigabira umubambuzashakwe, zirajya hehe Cyimumugizi,Rwoga , Rwamo, na Kalinga. Umunsi  imbwa zambaye ingoro,ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente  , ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru.
U Rwanda ruzahabwa  Nyangufi, azamugenda runono Rukara rw’igisunzu ruvuga rugoreka amagambo, ruzamwirenza rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukakigabiza umugore, ariko uruvuze umugore ruvuzwa umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n’umunsi, bamwe bashyize ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda, afatana urunana n’abavantara. Dore Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ibirenge aririwe ntaraye.
Uru rugamba mubona ararutsinda ate? Inkiko zirugarijwe, aragoreka amagambo ariko niyihimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo, intore zizagararura ituze intebe zizicayeho, rukirigitangwe rwa mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara,ese izi ndagu ko mbona zisatiye ku Mulinzi zikabakaba umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?
Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ki Mulinzi  Ruterandongozi, ashagawe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbagaza, ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuriza abaturage impundu zivuga urwanana.
Indagu zigeze aho Rwabugiri wari wicaye ku Gisasiro igihe Nyirabiyoro yamuragururaga ibi byose, maze Kigeli asaba ko yabanza akibambika yaza kwibambura, maze umunyakaragwekazi agakomeza kumubwira ibisigaye, akanamubwira n’intsinzi.
Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumwereka  aho aryama, umwe muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga  Umwami ameze nk’ubabaye  kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumuragurira, uwo munyagikari asohoka atekereza ati uriya mugore usize umwami arakaye akoze ishyano, niko kumucumita ikinyato mu rwano amwica atararanganyije. Kigeli, indagu, intsinzi n’ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *