Minisiteri y’ Uburezi ivuga ko ishuri ry’Abadivantisiti rya Gakoni riherutse gufungwa bitewe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri, rizafungurwa mu cyumweru gitaha ariko hari bamwe bazaba badahari kuko bafashwe na polisi, bakaba bazagezwa mu butabera kubera ibyo bakoze. Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro kuri KT Radio cyitwa Ubyumva Ute yavuze ko iri shuri riri mu Karere ka Gatsibo rizongera gukora ariko ko mu myigaragambyo yahabereye, bimwe mu bikorwa remezo by’ishuri byahangirikiye. Yagize ati ” Habayeho ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri bituma habaho ukwigaragambya. Mu gukemura icyo kibazo, twabaye dufunze iryo shuri, abanyeshuri basubira iwabo ariko muri iki cyumweru rirongera rifungurwe. Abanyeshuri bafashwe bo bazacibwa imanza.” Uwamariya avuga ko hari ibyo bavuganye n’ubuyobozi bw’ishuri, ko kandi abari bayoboye iyo myigarambyo ” Ntitubashaka kuri iryo shuri. Abandi bana baraganirijwe, bagirwa inama.” Imyigaragambyo yabaye ku ishuri rya Gakoni yaturutse ku buyobozi bwirukanye umwana wajyaga atoroka akajya kwica akanyota, bamwirukanye agaruka mu kigo yaborewe, hitabazwa polisi, mu kumukoraho abandi banyeshuri baba ibamba. Abagera kuri 16 batawe muri yombi; abahungu 9 n’abakobwa 7bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Ab’imbere mu myigaragambyo y’ i Gakoni bazagezwa mu butabera
Ibi bintu by’abanyshuri bigize indakoreka bijye bifatirwa imyanzuro kare kuko usanga abayobozi b’ibigo babirenganiramo.Urugero nk’abanyeshuri ba ASPADE Ngororero bashatse gahurabika umuyobozi w’ikigo nabo bagakwiye kwirukanwa ariko buri wese wabigizemo uruhare akagezwa mu butabera