gqsuxglxaaamubm-aaa91

Aba ‘bouncers’ bo ku tubari ntibakenewe ku bibuga: Abanyamakuru 

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru biganjemo aba siporo bamaganye imyitwarire ya bamwe mu ba sekirite bo ku bibuga bazwi nk’aba Stewards, nyuma y’uko umwe muri bo agaragaye ahutaza umufana.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo Rayon Sports yari yahuriye na Police FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umwe mu ba sekirite yagaragaye akubita umufana wa Rayon Sports yitura hasi.

Ni imyitwarire yamaganiwe kure n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko uwagaragaye akubita umufana wa Rayon Sports yamaze gutabwa muri yombi.

Icyakora n’ubwo uriya musekerite yatawe muri yombi, abiganjemo abanyamakuru bagaragaza ko bari mu basanzwe bahohoterwa na bariya basekirite. Bamwe mu banyamakuru bavuga ko guhutazwa na bariya bashinzwe umutekano byatumye bacika ku bibuga.

Nka Richard Kwizera ukorera Kigali Today ni umwe mu banenze bariya ba-Stewards, ati: “Aya ma bouncer ni yo yatumye ncika kuri Stade za hano mu Rwanda. Nta logic (inyurabwenge) bashyira mu byo bakora. Bakora nk’ama-Robots.  Ibyo ‘supervisor’ we yamubwiye ni ibyo! Nta kindi aba akeneye kumva.”

Angelibert Mutabaruka wa TV1 we yasabye amakipe kwamagana uyu musekirite wakoze biriya, kuko ari “umugizi wa nabi”.

Muramira Régis , wa Fine Fm, we yavuze ko mu Rwanda hakwiye kuba hari abantu babugenewe bigiye gucunga umutekano ku bibuga bikabatunga bikanaba akazi, nk’uko mu bihugu by’ i Burayi bigenda.

Undi munyamakuru nawe yunzemo ko atumva ukuntu umuntu w’umu ‘bouncer’ ukora ku tubari uterura abasinzi bamuzana ku kibuga atazi ibihabera, agasaba FERWAFA na Rwanda Premier League gukosora ibijyanye n’umutekano wo ku bibuga.

Usibye guhohotera abafana n’abanyamakuru, ni na kenshi hagiye hagaragara bamwe mu bayobozi bamakipe ndetse n’abayobozi munzego z’igihugu baza ku kibuga ugasanga ababashinzwe kubinjiza batabazi, ku buryo bamwe basubirayo batarebye umupira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *