Aba-hooligan ba Rayon Sports bazindutse Perezida wayo ngo agire ibyo abasobanurira

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’intoranywa ba Rayon Sports bazi ku izina ry’aba-hooligans, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bazindukiye ku biro byayo ku Kimihurura kugira ngo babonane na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle.

Byari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu.

Aba bafana bazindutse ubuyobozi bwari budafitanye gahunda na bo, nyuma y’uko Rayon Sports itakunze kugaragara ku isoko ry’igura n’igurisha riri kugenda risatira umusozo, ibyatumye abafana bakomeza kwibaza umusaruro ikipe yabo izabaha ubwo shampiyona izaba itangiye.

Magingo aya Rayon Sports nta mukinnyi n’umwe iratangaza ko yasinyishije, mu gihe yamaze gutandukana n’abarimo Rugwiro HervĂ© wari Kapiteni wayo na Mugisha Gilbert.

Iyi kipe kandi bikomeje kuvugwa ko ishobora gutakaza n’abandi bakinnyi barimo nka Blaise Nishimwe ukomeje kunugwanugwa n’amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC.

Abaganiriye na Flash FM bayibwiye ko bageze ku biro saa yine z’igitondo ndetse bakaba nta gahunda bafite yo kuhava batabonanye na perezida wari mu nama imbere mu gipangu.

Bavugaga ko bakeneye ubusobanuro buhagije ku hazaza h’ikipe bakunda kuko nyuma y’uko isoje ku mwanya wa karindwi muri shampiyona 2020-2021, badafite ibyiringiro by’ubukana ikipe bakunda izaba ifite mu mwaka w’imikino 2021-2022.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *